Amanota y’ibizamini bya Leta aramenyekana mu gitondo

Kuri uyu wa kane, abanyeshuri barenga 250.000 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange bazafata ifunguro rya ku manywa bazi uko bakoze.

Itangazo dukesha Minisiteri y’uburezi riravuga ko ku isaha ya saa tanu iyi Minisiteri izaba ifunguye ibahasha ya mbere, igatangaza ibyavuye mu bizamini aba banyeshuri bakoze mu Kuboza n’Ugishyingo 2015.

Minisitiri w'Uburezi Papias Musafiri atangiza ibizamini umwaka ushize
Minisitiri w’Uburezi Papias Musafiri atangiza ibizamini umwaka ushize

Abategereje amanota yabo barimo abanyeshuri 168,290, bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, bakaba barakoreye ku bigo by’amashuri 801.

Muri aba bose, abarenga kimwe cya kabiri ni abakobwa, bakaba ari 90,028.

Mu kiciro rusange, naho umubare w’abakobwa uruta kure uw’abahungu, kuko hakoze 45,370 by’abakobwa mu banyeshuri 86,378.

Umwari Nasrah wiga mu ishuri ribanza rya Espoir, I Nyamata mu karere ka Bugesera yabwiye Kigali Today ati “Nagize akoba gake nibaza amanota nzabona, ariko nizeye ko nzatsinda, kuko nigishijwe neza, kandi nkora ibizamini ntuje.”

Umwari yizeye kubona amanota yo mu cyiciro cya mbere(division I), akaba akunda amasomo ya siyansi. Avuga ko ashaka kuziga ku rwunge rw’amashuri Mutagatifu Aloys mu karere ka Rwamagana, cyangwa Urwunge rw’amashuri rw’umubyeyi ugira inama Nziza(GS Bon Conseil) mu karere ka Gicumbi. Yagize ati “Abavandimwe banjye bamfashije guhitamo amashuri meza.”

Nk’uko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye ibigaragaza, abanyeshuri bazemererwa gukomeza mu byiciro bikurikiraho, bazaba bafite gusa ibyumweru bitatu byo kwitegura gutangira ishuri. Amashuri azafungura imiryango mu ntangiriro ya Gashyantare uyu mwaka.

Tabaro Jean de la Croix

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Dutegerezeryari?

Maisha Bienfait yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Mutubwire amanotayicyareta arasohokaryari?

Maisha Bienfait yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

mukagari ka mutamwa dufite ikibazo Cyo gufungwa tuzira amafaranga yirondo ntiriko uko bikwiriye kuko usanga tutabura kwibwa kdi ngo rihari mutuvugire niba haricyakorwa

ni Niyomukiza yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

mwaduha uko twareba amanonota

kevin yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

nibyiza change pe mud he uburyo twareba emanota twagize

gasigwa jerome inyamagabe yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

kureba amanota nagize ucahe

gasigwa jerome inyamagabe yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

ni gute wareba amanota asoza umwaka wa 2016

innocent manick manzi yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Nigute twareba amanota 2016

Mutuyimana Eric yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

muduhe uburyo byo kubireba kuri telephone thank

ISHIMWE ABDUL ASUMAN yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

AMANOTA AZASOHOKA RYARI?

TWAGIRIMANA EDMOND yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

AMANOTA AZASOHOKA RYARI? IBIZAMINI 2016/2017

TWAGIRIMANA EDMOND yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Ama Exam Azasohoka Tariki Zingahe?

Iradukunda Christine yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka