Itangazo dukesha Minisiteri y’uburezi riravuga ko ku isaha ya saa tanu iyi Minisiteri izaba ifunguye ibahasha ya mbere, igatangaza ibyavuye mu bizamini aba banyeshuri bakoze mu Kuboza n’Ugishyingo 2015.

Abategereje amanota yabo barimo abanyeshuri 168,290, bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, bakaba barakoreye ku bigo by’amashuri 801.
Muri aba bose, abarenga kimwe cya kabiri ni abakobwa, bakaba ari 90,028.
Mu kiciro rusange, naho umubare w’abakobwa uruta kure uw’abahungu, kuko hakoze 45,370 by’abakobwa mu banyeshuri 86,378.
Umwari Nasrah wiga mu ishuri ribanza rya Espoir, I Nyamata mu karere ka Bugesera yabwiye Kigali Today ati “Nagize akoba gake nibaza amanota nzabona, ariko nizeye ko nzatsinda, kuko nigishijwe neza, kandi nkora ibizamini ntuje.”
Umwari yizeye kubona amanota yo mu cyiciro cya mbere(division I), akaba akunda amasomo ya siyansi. Avuga ko ashaka kuziga ku rwunge rw’amashuri Mutagatifu Aloys mu karere ka Rwamagana, cyangwa Urwunge rw’amashuri rw’umubyeyi ugira inama Nziza(GS Bon Conseil) mu karere ka Gicumbi. Yagize ati “Abavandimwe banjye bamfashije guhitamo amashuri meza.”
Nk’uko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye ibigaragaza, abanyeshuri bazemererwa gukomeza mu byiciro bikurikiraho, bazaba bafite gusa ibyumweru bitatu byo kwitegura gutangira ishuri. Amashuri azafungura imiryango mu ntangiriro ya Gashyantare uyu mwaka.
Tabaro Jean de la Croix
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
Dutegerezeryari?
Mutubwire amanotayicyareta arasohokaryari?
mukagari ka mutamwa dufite ikibazo Cyo gufungwa tuzira amafaranga yirondo ntiriko uko bikwiriye kuko usanga tutabura kwibwa kdi ngo rihari mutuvugire niba haricyakorwa
mwaduha uko twareba amanonota
nibyiza change pe mud he uburyo twareba emanota twagize
kureba amanota nagize ucahe
ni gute wareba amanota asoza umwaka wa 2016
Nigute twareba amanota 2016
muduhe uburyo byo kubireba kuri telephone thank
AMANOTA AZASOHOKA RYARI?
AMANOTA AZASOHOKA RYARI? IBIZAMINI 2016/2017
Ama Exam Azasohoka Tariki Zingahe?