Amanota y’ibizamini bya Leta aramenyekana mu gitondo

Kuri uyu wa kane, abanyeshuri barenga 250.000 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange bazafata ifunguro rya ku manywa bazi uko bakoze.

Itangazo dukesha Minisiteri y’uburezi riravuga ko ku isaha ya saa tanu iyi Minisiteri izaba ifunguye ibahasha ya mbere, igatangaza ibyavuye mu bizamini aba banyeshuri bakoze mu Kuboza n’Ugishyingo 2015.

Minisitiri w'Uburezi Papias Musafiri atangiza ibizamini umwaka ushize
Minisitiri w’Uburezi Papias Musafiri atangiza ibizamini umwaka ushize

Abategereje amanota yabo barimo abanyeshuri 168,290, bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, bakaba barakoreye ku bigo by’amashuri 801.

Muri aba bose, abarenga kimwe cya kabiri ni abakobwa, bakaba ari 90,028.

Mu kiciro rusange, naho umubare w’abakobwa uruta kure uw’abahungu, kuko hakoze 45,370 by’abakobwa mu banyeshuri 86,378.

Umwari Nasrah wiga mu ishuri ribanza rya Espoir, I Nyamata mu karere ka Bugesera yabwiye Kigali Today ati “Nagize akoba gake nibaza amanota nzabona, ariko nizeye ko nzatsinda, kuko nigishijwe neza, kandi nkora ibizamini ntuje.”

Umwari yizeye kubona amanota yo mu cyiciro cya mbere(division I), akaba akunda amasomo ya siyansi. Avuga ko ashaka kuziga ku rwunge rw’amashuri Mutagatifu Aloys mu karere ka Rwamagana, cyangwa Urwunge rw’amashuri rw’umubyeyi ugira inama Nziza(GS Bon Conseil) mu karere ka Gicumbi. Yagize ati “Abavandimwe banjye bamfashije guhitamo amashuri meza.”

Nk’uko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye ibigaragaza, abanyeshuri bazemererwa gukomeza mu byiciro bikurikiraho, bazaba bafite gusa ibyumweru bitatu byo kwitegura gutangira ishuri. Amashuri azafungura imiryango mu ntangiriro ya Gashyantare uyu mwaka.

Tabaro Jean de la Croix

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

esemwatubwir’amanota tuzafatiraho

Kayonga Blaise yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

MWATUBWIRA,UKUNTUWAREBA.AMANOTA KURI ETELINETI

NTAKIRUTIMANA EMMANWEL yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

muraho neza?
Amanota yabanyeshuri barangije amashuri yisumbuye azasohoka Ryari?
Murakoze.

twizerimana Emmy yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

mwatumenyesha inota fatizo kubazajya mucicyiro2 cyamashuri yidumbuye

habimana yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

kurena amanota migute

kwizera fabior yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Mwatubwira uko bareba amanota kuri Telephone?

Uwiringiyimana j. Damascene yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

mwatubwira ukobareba amanota kuri telephone murakoze

Uwiringiyimana j. Damascene yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Mwatubwira urubuga tubisangaho

Enathe yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Muduhe uburyo bwo kureba results kuri telephone murakoze!

Alexis yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Murakoze Cyane Abatsinze Bamenyekane Twigire Kwiga Gusa Abakobwa Bakomejmd Kuduhigika Mukwiga Ye

Emile yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

bigiye gufasha ababyeyikwiteguraneza

reandre yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ngo bazaba bafite ibyumweru bitatu ngo bajye ku ishuli?Byabaye se ari bibiri gusa, wa munyamakuru we kuva kuwa 14/1 kugeza kuwa 30,31/1 ndetse na 1/2 ubwo abana bazaba bari mu mihanda basubira ku mashuli urumva harimo ibyumweru bitatu?

Karangwa Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka