Itangazo dukesha Minisiteri y’uburezi riravuga ko ku isaha ya saa tanu iyi Minisiteri izaba ifunguye ibahasha ya mbere, igatangaza ibyavuye mu bizamini aba banyeshuri bakoze mu Kuboza n’Ugishyingo 2015.
Abategereje amanota yabo barimo abanyeshuri 168,290, bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, bakaba barakoreye ku bigo by’amashuri 801.
Muri aba bose, abarenga kimwe cya kabiri ni abakobwa, bakaba ari 90,028.
Mu kiciro rusange, naho umubare w’abakobwa uruta kure uw’abahungu, kuko hakoze 45,370 by’abakobwa mu banyeshuri 86,378.
Umwari Nasrah wiga mu ishuri ribanza rya Espoir, I Nyamata mu karere ka Bugesera yabwiye Kigali Today ati “Nagize akoba gake nibaza amanota nzabona, ariko nizeye ko nzatsinda, kuko nigishijwe neza, kandi nkora ibizamini ntuje.”
Umwari yizeye kubona amanota yo mu cyiciro cya mbere(division I), akaba akunda amasomo ya siyansi. Avuga ko ashaka kuziga ku rwunge rw’amashuri Mutagatifu Aloys mu karere ka Rwamagana, cyangwa Urwunge rw’amashuri rw’umubyeyi ugira inama Nziza(GS Bon Conseil) mu karere ka Gicumbi. Yagize ati “Abavandimwe banjye bamfashije guhitamo amashuri meza.”
Nk’uko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye ibigaragaza, abanyeshuri bazemererwa gukomeza mu byiciro bikurikiraho, bazaba bafite gusa ibyumweru bitatu byo kwitegura gutangira ishuri. Amashuri azafungura imiryango mu ntangiriro ya Gashyantare uyu mwaka.
Tabaro Jean de la Croix
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
esemwatubwir’amanota tuzafatiraho
MWATUBWIRA,UKUNTUWAREBA.AMANOTA KURI ETELINETI
muraho neza?
Amanota yabanyeshuri barangije amashuri yisumbuye azasohoka Ryari?
Murakoze.
mwatumenyesha inota fatizo kubazajya mucicyiro2 cyamashuri yidumbuye
kurena amanota migute
Mwatubwira uko bareba amanota kuri Telephone?
mwatubwira ukobareba amanota kuri telephone murakoze
Mwatubwira urubuga tubisangaho
Muduhe uburyo bwo kureba results kuri telephone murakoze!
Murakoze Cyane Abatsinze Bamenyekane Twigire Kwiga Gusa Abakobwa Bakomejmd Kuduhigika Mukwiga Ye
bigiye gufasha ababyeyikwiteguraneza
Ngo bazaba bafite ibyumweru bitatu ngo bajye ku ishuli?Byabaye se ari bibiri gusa, wa munyamakuru we kuva kuwa 14/1 kugeza kuwa 30,31/1 ndetse na 1/2 ubwo abana bazaba bari mu mihanda basubira ku mashuli urumva harimo ibyumweru bitatu?