Gushyira mu bikorwa indahiro yabo bizazamura uburezi

Abarezi bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, barasabwa gushyira mu bikorwa ibyo barahiriye, kugirango uburezi burusheho gutera imbere.

Abarezi bo mu murenge wa Kibirizi barahiriye kuzuza neza inshingano zabo
Abarezi bo mu murenge wa Kibirizi barahiriye kuzuza neza inshingano zabo

Nyabyenda Elias ushinzwe uburezi mu murenge wa Kibirizi, avuga ko iyi gahunda igamije kongera kubyutsa umurava mu burezi, kuko hari ahagaragara umwete muke.

Yagize ati “Hari abo dusura tugasanga ntibuzuza inshingano zabo uko bikwiye.”

Avuga ko icyo basaba bene aba barezi, ari ukumva ko indahiro bakoze ifite agaciro, bagakora akazi kabo bagakunze,bumva ko barerera igihugu.

Niyonteze Enos uyobora ishuri rya Kinteko avuga ko hari abo usanga bakerererwa ntibanakore ibyo basabwa ku gihe. Icyo babafasha ni ukubagira inama kugirango bisubireho.

Abarezi biyemeje ko indahiro bakoze izajya ihora ibakebura mu mikorere
Abarezi biyemeje ko indahiro bakoze izajya ihora ibakebura mu mikorere

Kamariza Theodette wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kibirizi, avuga ko ubwo hatangijwe gahunda yo kurahiza abarimu, abajyaga bakora nabi bizabatera guhindura imikorere.

Ati”Ariko ubwo hiyongereyeho gahunda yo kurahirira kuzuza neza inshingano,umuntu azajya yibuka ko hari amasezerano yagiranye n’igihugu bityo yikubite agashyi”.

Umurenge wa Kibirizi ufite amashuri abanza n’ayisumbuye ane, yose hamwe akagira abarezi 108.

Kurahirira gutunganya umurimo ku barezi bo mu karere ka Gisagara, byatangiriye mu murenge wa Kibirizi tariki ya 2 Nzeli 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka