Barishimira ko bigishijwe gusoma no kwandika

Abigishijwe gusoma no kwandika bo mu Murenge wa Ruganda, Akarere ka Karongi, bavuga ko batakigira ipfunwe ry’ubujiji, mu bandi.

Niyonsaba Elina, avuga ko kutamenya gusoma no kwandika byamuteraga ipfunwe mu bandi
Niyonsaba Elina, avuga ko kutamenya gusoma no kwandika byamuteraga ipfunwe mu bandi

Abagera kuri 302, nyuma y’umwaka bigishwa n’umushinga ADRA- Rwanda, ubu bemeza ko hari ibikorwa bakora nyamara mbere byarabagoraga bitewe no kutamenya kubara, gusoma no kwandika.

Niyonsaba Elina yagize ati “Numva mu buzima bwanjye hari byinshi byahindutse kuko byonyine nagiraga isoni zo kujya mu bandi, nkumva ninjyayo ntaribubone icyo mvuga.”

Mushinzimana Olive, avuga ko yageraga ku cyapa akayoberwa icyo gisobanura, akagira isoni zo gusobanuza.

Nyirandatira Francine ushinzwe uburezi muri ADRA-Rwanda, mu Turere twa Nyamasheke na Karongi, avuga ko batekereje kwigisha abatazi gusoma no kwandika kuko ariyo mbarutso y’iterambere.

Ati “Gusoma no kwandika nibyo musingi w’iterambere, byagorana kugira aho wigeza utarabimenya. Nyuma yo kubimenya tunabigisha gukora imishinga, tukabashyira mu makoperative, noneho bagatangira bakazamuka.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocelle asaba abarangije iyi gahunda kuzirikana abakiri mu icuraburindi ryo kutamenya gusoma no kwandika.

Ati “Turabasaba umusanzu, bazirikane abakiri aho bo bavuye badufashe nabo bamenye gusoma no kwandika.”

Kuva mu mwaka wa 2010, umushinga ADRA-Rwanda umaze kwigisha gusoma no kwandika abantu bagera ku bihumbi 6000 bo mu Karere ka Karongi.

Abagomba kwigishwa muri aka karere ni 33000. Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba abanyarwanda bagera kuri 90% bazaba bazi gusoma no kwandika, mu mwaka wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka