Nyuma yo guhagarika ku kazi abayobozi bakuru ba REB, hagiye gukurikiraho iki? - Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kazi, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.

Abivuze nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo muri REB bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo, bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

Abo bayobozi bahagaritswe ni Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Wapi kabisa ntibabisubize muturere ,ruswa yakongera igaca ibintu mu uburezi ,Ku turere kdi hajyamo uzwi ntibagaragaze urutonde rw’imyanya nurwa,placement yakozwe REB nikomeze izo nshingano

Alpha yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Mpora nibaza ,igihe n’umunsi imvururu zizashira muri REB , kikajya kumurongo nkibindi bigo, ndi Umwalimu ariko birambabaza ,Kandi bituma natwe twitera ikizere pe! Gusa gushyira abarimu munyanya nakazi gakomeye kuri REB byaje arakandi kazi gashya , kuko babyatse uturere twarananiwe,bongere abakozi ba REB kandi abashyira mumyanya birinde ibintu byo gushinga umuseke mubashomeri, Kandi uturere twose dushyire ahagaragara imyanya yose.

Munyarukundo yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Nge mbona uburyo bwo gukosora amakosa nibahe uturere inshingano buri karere kamenye abarimu bako kdi nziko byafasha kuko uturere dusanzwe tubikora kdi abarimu bakajya mu myanya nta bibazo byigeze bivuka gutya

Niyibaho yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Muturere ho umwanya urawugura nshuti! Nibabirekere hariya ahubwo babinoze.

Manzi yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

uravuga ngo bikozwe nakarere nta kibazose, Abarimu bari mu kazi nta byangombwa bagira ntibashyizwe mu kazi n’ uturere? gusa birababaje!

alias yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

IKIGIYE GUKURIKIRAHO NI UGUKOSORA AMAKOSA YAKOZWE

NSHIMIYIMANA MICHEL yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka