Leta yemereye buruse itazishyurwa abiga uburezi muri Kaminuza

Minisitiri w’Intebe Dr Edward Ngirente yemereye abiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ko bazahabwa amafaranga abafasha kwiga atishyurwa.

Minisitiri w'uburezi na Minisitiri w'Intebe mu ruzinduko rugamije iterambere ry'uburezi mu Burasirazuba
Minisitiri w’uburezi na Minisitiri w’Intebe mu ruzinduko rugamije iterambere ry’uburezi mu Burasirazuba

Minisitiri w’Intebe yabitangarije abanyeshuri biga iby’uburezi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Gahini mu karere ka Kayonza kuri uyu wa kane, mu ruzinduko rugamije kunoza ireme ry’uburezi n’ubuvuzi mu ntara y’uburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “abiga iby’uburezi bazajya bahabwa ya mafaranga yitwa ‘bourse’ atishyurwa ariko mu gihe wize uburezi ukanabukora”.

Guverinoma yanemeye kwishyurira ‘bourse’ y’ubuntu abazakomeza kwiga iby’uburezi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Ni mu gihe abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye nabo baherutse kongererwa k’umushahara wabo agera ku 10%, ndetse mu mwaka ushize ingano ya buruse nayo ikaba iherutse kongerwa iva ku bihumbi 25,000 Frw kugera kuri 35,000frw.

Ministiri w’Intebe avuga ko mu bibazo bijyanye n’uburezi bizafatirwa ingamba harimo icy’ubucucike mu mashuri, ubumenyi budahagije mu barimu ndetse n’uburezi budaheza.

Minisiteri y’Uburezi ikomeza yemerera abiga muri Kaminuza ko impamyabumenyi (degree) zitazajya zandikwaho amanota umunyeshuri yabonye mu mwaka wa nyuma gusa, ahubwo hazajya hateranywa ayo yabonye mu myaka yose yize muri kaminuza.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bavuga ko babonye impamvu zibatera imbaraga zo kwiga ibijyanye n’uburezi ariko bakinubira ko n’ubwo Leta yongereye buruse, abacuruzi nabo ngo bahise bazamura ibiciro.

Umwe muri abo banyeshuri agira ati “Abacuruzi barabyumvise bongera ibiciro by’ibiribwa n’ibindi byose hano, ubuzima ntibutworoheye”.

Mu bindi bibazo Minisitiri w’Intebe yagejweho mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana yasuye kuri uyu wa kane, harimo ibura ry’amazi, ibitaro bya Kiziguro bishaje (ariko birimo gushakirwa inyubako nshya), ndetse n’ubucucike mu mashuri.

Kugeza ubu abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’uburezi bazarangiza icyiciro cya kabiri barangana n’ 5,973 naho abiga icyiciro cya gatatu na dogitora bakaba ari 174.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ni byiza cyane rwose kuba Leta ikomeza kudutekereza cyane twebwe abarimu bahazaza, turabyishimiye ibi ni bimwe mu bituma mu Rwanda uburezi bufite ireme bukomeza kugerwaho!!ariko aho Ur/CE iherereye I Rukara, ibikorwaremezo byaho ntibiratera imbere ku buryo buhagije nkuko Benshi bagiye babigarukaho,nk’amazi,umuriro,imihanda nibindi !!!murakoze

Nayituriki Joselyne yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Nibyiza ko Prime minister na minister of education basuye UR.CE rukara campus. gusa niharebwe uko hakongerwa ibikorwa remezo muri centre ya video aho campus iherereye kuko mubigaragara ubona bidahagije. urugero ni amazi make kuko abaura cyane kndi haba hari abanyeshuri benshi bayakeneye bityo ibi bikabangamira imyigire myiza kubanyeshuri. ikindi kandi hakenewe n’amatara yo kumuhanda muri centre ya video kuko usanga mugihe cy’ijoro ntarumuri ruhagije ruboneka. umuhanda nawo urakenewe kuko ivumbi rimeze nabi ..

DUSHIMIMANA Claude yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Twishimiye urwo ruzinduko rwa minister kuko ruhinduye byinshyi muburezi mutubaze abarangije mu ishami ry’uburezi ikiciro cyambere bakaba bifuza gukomeza icyakabiri bahabwa amahirwe yo kubona brusse bagakomeza? Murakoze mu mutubarize.

Semana yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Muraho neza.Nishimiye gahunda nziza yo kutwongerera ubumenyi mu burezi.Ayo mahirwe ya masters turayakeneye.Njye nize uburezi muri TTC(1999-2002),Niga Education (2008-2010),UNkomeza nshaka A0 mu burezi none ndabura amezi make ngo nyibone.Ndabaza igihe iyo gahunda izatangirira kgr ngo numve ko nakomerezaho ntahagaze.

Abambari Revocat yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Mwiriwe neza.

Ndashaka kubaza kuri ikikibazo kijyanjye n’abarimu baziga bagahabwa bursary kandi barimo kwigisha?

Murakoze mudufashe kumva iyo point

Baranyeretse Boniface yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka