Leta yemereye buruse itazishyurwa abiga uburezi muri Kaminuza

Minisitiri w’Intebe Dr Edward Ngirente yemereye abiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ko bazahabwa amafaranga abafasha kwiga atishyurwa.

Minisitiri w
Minisitiri w’uburezi na Minisitiri w’Intebe mu ruzinduko rugamije iterambere ry’uburezi mu Burasirazuba

Minisitiri w’Intebe yabitangarije abanyeshuri biga iby’uburezi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Gahini mu karere ka Kayonza kuri uyu wa kane, mu ruzinduko rugamije kunoza ireme ry’uburezi n’ubuvuzi mu ntara y’uburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “abiga iby’uburezi bazajya bahabwa ya mafaranga yitwa ‘bourse’ atishyurwa ariko mu gihe wize uburezi ukanabukora”.

Guverinoma yanemeye kwishyurira ‘bourse’ y’ubuntu abazakomeza kwiga iby’uburezi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Ni mu gihe abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye nabo baherutse kongererwa k’umushahara wabo agera ku 10%, ndetse mu mwaka ushize ingano ya buruse nayo ikaba iherutse kongerwa iva ku bihumbi 25,000 Frw kugera kuri 35,000frw.

Ministiri w’Intebe avuga ko mu bibazo bijyanye n’uburezi bizafatirwa ingamba harimo icy’ubucucike mu mashuri, ubumenyi budahagije mu barimu ndetse n’uburezi budaheza.

Minisiteri y’Uburezi ikomeza yemerera abiga muri Kaminuza ko impamyabumenyi (degree) zitazajya zandikwaho amanota umunyeshuri yabonye mu mwaka wa nyuma gusa, ahubwo hazajya hateranywa ayo yabonye mu myaka yose yize muri kaminuza.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bavuga ko babonye impamvu zibatera imbaraga zo kwiga ibijyanye n’uburezi ariko bakinubira ko n’ubwo Leta yongereye buruse, abacuruzi nabo ngo bahise bazamura ibiciro.

Umwe muri abo banyeshuri agira ati “Abacuruzi barabyumvise bongera ibiciro by’ibiribwa n’ibindi byose hano, ubuzima ntibutworoheye”.

Mu bindi bibazo Minisitiri w’Intebe yagejweho mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana yasuye kuri uyu wa kane, harimo ibura ry’amazi, ibitaro bya Kiziguro bishaje (ariko birimo gushakirwa inyubako nshya), ndetse n’ubucucike mu mashuri.

Kugeza ubu abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’uburezi bazarangiza icyiciro cya kabiri barangana n’ 5,973 naho abiga icyiciro cya gatatu na dogitora bakaba ari 174.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Mbere na mbere mbanje gushima minister of educationkubwo ubwitange yagize bwo k
Gusura aba nyeshuri biga muri kaminuza. Gusa nkitangaza makuru mwatubariza kuba barongeje ariya mafranga ya bourse dufata kukwezi niba ariyo mpamvu bayaduha batinze ??? Aba nyeshuri biga ishami ry,ubuzima turabangamiwe kuko stage irimo kutugora nta burse.

NDAGIJIMANA Fabien yanditse ku itariki ya: 4-08-2019  →  Musubize

Ikindi nanone cyakagombye kunozwa hakarebwe uburyo abanyeshuri bajya kwiga muri kaminuza bajya baba selected hakurikijwe amanota bagize bakareka kibendera kubyiciro by’ubudehe kuko usanga hari abana babuzwa amahirwe tano yo kwiga kaminuza

Théogène TWIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Twishimiye iterambere ryuburezi murwanda ariko nanone hazarebwe uburyo hasubizwaho na twadufaranga twahabwaga abari mu imenyerezamwuga kugirango tubafashe mubuzima bwa buried munsi nka mwarimu. Murokoze

Bikorimana Theogene yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Abarezi bakwiye guhemberwa amashuri bize kugirango ireme ry’uburezi rikomeze kujya mberember

NTIBIGENDANWA Innocent yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Abarezi bakwiye guhemberwa amashuri bize kugirango ireme ry’uburezi rikomeze kujya mberember

NTIBIGENDANWA Innocent yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Abarezi bakwiye guhemberwa amashuri bize kugirango ireme ry’uburezi rikomeze kujya mberember

NTIBIGENDANWA Innocent yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Turashimira Minisister w’Intebe na Minister w’uburezi ariko icyifuzo cyanjye ni uko buri murezi wese yajya yumvako umurimo wose akora agomba kuwukorana umwete

Masengesho zephanie yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

None se ho nta nota ry’ifatizo bashyizeho/bazashyiraho ku barangijw amashuri y’isumbuye?

Yves yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

AHUBWO NIBAZAMURE ABAKORANA LEVELS NAHO UBUNDI IREME RY’UBUREZI RIZAMUKE

habumugisha jean d’amour yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

NJYEWE NIZE PHYSICS A1 NYIMARANYE 5 YEARS NTAYIHEMBERWA KANDI NIGISHA MU SENIOR UBWO NANOZA UMURIMO NTE NAKO GAHINDA MFITE

habumugisha jean d’amour yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

ARIKO UMUNTU UVU NGO ABARIMU BAZI BARI MUKAZI HARI ABAZIMANYE IMYA K BATAZIHE MBERWA UBWO ZIZAMARA IKI?MBONA NABWO MUBYICA UBUREZI BIRIMO PE KUKO NTIWAKUZUZA INSHINGANO NEZA

habumugisha jean d’amour yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Mudusobanurire nimba laptop yo
tuzayishyura. murakoze cyane.

mirimbo yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize
1 | 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka