Ikigo cya “Kepler” cyashyiriyeho amahirwe abarangiza ayisumbuye

Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa “Kepler” cyigisha abarangije amashuri yisumbuye kikanabafasha kubona imirimo, kirakangurira ababyifuza guhatanira amahirwe cyabashyiriyeho.

Abanyeshuri biga muri Kepler ngo barusha abandi kubona imirimo batabanje kumara igihe mu bushomeri
Abanyeshuri biga muri Kepler ngo barusha abandi kubona imirimo batabanje kumara igihe mu bushomeri

Ayo mahirwe ashingiye ku kuba abajya muri Kepler bahabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuri n’ibindi bibatunga mu gihe bari kwiga, bakazishyura barangije nyuma yo kubona imirimo.

Ikindi ni uko ubusanzwe kwigamuri Kepler mu gihe cy’umwaka umwe, buri munyeshuri yagombye kuba yishyura 5000 by’Amadorali y’Amerika, arenga miliyoni 4RWf.

Ariko ngo abarangiza muri icyo kigo bazajya bishyura atarenga Amadolari y’Amerika 2000 ku mwaka, arenga miliyoni 1,6RWf.

Niyo mpamvu icyo kigo gihamagarira abarangiza amashuri yisumbuye kuzuza ibisabwa biri ku rubuga rwa interineti rwacyo bagahatanira ayo mahirwe.

Ibyo umunyeshuri asabwa ni ukugaragaza ko yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza. Kuba yumva, avuga kandi yandika neza icyongereza no kwandika agaragaza ko yishimira kwiga amasomo ya Kepler.

Umuyobozi muri Kepler ushinzwe itumanaho no kwakira abanyeshuri bashya, Uhirwa Sylvia asobanura iby’icyo gikorwa.

Agira ati “Mu bazandika basaba kwiga aya masomo tuzafatamo abagera ku 150, ariko tuzagenda twongera umubare w’abo twakira ku buryo mu myaka ibiri tuzaba tugeze ku 1000.”

Kepler itanga amasomo y’icungamari ari ku rwego rwa kaminuza igiye kingana n’imyaka ine. Bigisha hakoreshejwe iya kure (online) n’imbonankubone.

Iyo barangije kwiga ayo masomo ya kaminuza, bahabwa impamyabushobozi za Kaminuza ya “New Southern Hampshire” yo muri Amerika, ifitanye imikoranire ka Kepler.

Jean Monnet Ngenzi, umwe mu bigisha muri Kepler avuga ko bigisha amasomo atandukanye ajyanye n’ubuzima bwa buri musi.

Agira ati “Dusaba nk’umuntu kudukorera umushinga w’ibiciro bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage ku gicuruzwa runaka cyashyizwe ku isoko, tukareba uburyo abigena.

Ubu abarangije muri Kepler bose babonye imirimo mu bigo bitandukanye kuko tunakorana nabyo tukumva imirimo bikeneye gukorerwa.”

Joselyne Ishimwe warangije muri Kepler ubu ukora imenyekanisha ry’ibikorwa by’ikigo cyitwa Africa Health Care Network, kivura uburwayi bw’impyiko kiri i Rubavu.

Ahamya ko yabonye ubumenyi bufite ireme butuma amaraporo yandika amuhesha icyizere n’inshingano zagakwiriye gukorwa n’abayobozi be bakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Nta kicuro cya masters se?

Rose yanditse ku itariki ya: 14-10-2017  →  Musubize

nibyiz gs nanjy njyiz amahirw nahiga kbs

simbi sarah yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Mudufashe dukeneye kwiga muri kepler kandi ibisabwa turabyujuje, ni Rachel MUSENGIMANA Murakoze.

rachel musengimana yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

mwakir abanyarwanda gusa canke n,abanyamahanga?abize ama Ecoles professionnel mwabakira? ndashaka kwiga muri kepler nanje.mumfashije iki?
komfise diplome professionnel nkaba ndi umurundi?

alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ndashimira cyane iki Kigo kubwo uruhare rukomeye kigira mu kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda kandi ndanashishikariza abanyeshuri bari mu mashuri yisubuye kutazapfusha ubusa aya mahirwe kuko abonwa na bake.

Na none kandi aya ni amahirwe akomeye Kepler University ibonye yo kumenyekana biruseho, ni ngombwa rero gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zose zatuma ibyo ibinyamakuru biyivugaho bikomeza kuba impamo.

Benjamin NIYODUSENGA yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Kepler came at the right time. It is a competency based learning institution, and intensive. It just depends upon students’ learning pace to complete their A1 or A0. Students can graduate in mere 1 or 2 years respectively.

Kepler on the go!

Field Marshal yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka