Ikigo cya “Kepler” cyashyiriyeho amahirwe abarangiza ayisumbuye

Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa “Kepler” cyigisha abarangije amashuri yisumbuye kikanabafasha kubona imirimo, kirakangurira ababyifuza guhatanira amahirwe cyabashyiriyeho.

Abanyeshuri biga muri Kepler ngo barusha abandi kubona imirimo batabanje kumara igihe mu bushomeri
Abanyeshuri biga muri Kepler ngo barusha abandi kubona imirimo batabanje kumara igihe mu bushomeri

Ayo mahirwe ashingiye ku kuba abajya muri Kepler bahabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuri n’ibindi bibatunga mu gihe bari kwiga, bakazishyura barangije nyuma yo kubona imirimo.

Ikindi ni uko ubusanzwe kwigamuri Kepler mu gihe cy’umwaka umwe, buri munyeshuri yagombye kuba yishyura 5000 by’Amadorali y’Amerika, arenga miliyoni 4RWf.

Ariko ngo abarangiza muri icyo kigo bazajya bishyura atarenga Amadolari y’Amerika 2000 ku mwaka, arenga miliyoni 1,6RWf.

Niyo mpamvu icyo kigo gihamagarira abarangiza amashuri yisumbuye kuzuza ibisabwa biri ku rubuga rwa interineti rwacyo bagahatanira ayo mahirwe.

Ibyo umunyeshuri asabwa ni ukugaragaza ko yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza. Kuba yumva, avuga kandi yandika neza icyongereza no kwandika agaragaza ko yishimira kwiga amasomo ya Kepler.

Umuyobozi muri Kepler ushinzwe itumanaho no kwakira abanyeshuri bashya, Uhirwa Sylvia asobanura iby’icyo gikorwa.

Agira ati “Mu bazandika basaba kwiga aya masomo tuzafatamo abagera ku 150, ariko tuzagenda twongera umubare w’abo twakira ku buryo mu myaka ibiri tuzaba tugeze ku 1000.”

Kepler itanga amasomo y’icungamari ari ku rwego rwa kaminuza igiye kingana n’imyaka ine. Bigisha hakoreshejwe iya kure (online) n’imbonankubone.

Iyo barangije kwiga ayo masomo ya kaminuza, bahabwa impamyabushobozi za Kaminuza ya “New Southern Hampshire” yo muri Amerika, ifitanye imikoranire ka Kepler.

Jean Monnet Ngenzi, umwe mu bigisha muri Kepler avuga ko bigisha amasomo atandukanye ajyanye n’ubuzima bwa buri musi.

Agira ati “Dusaba nk’umuntu kudukorera umushinga w’ibiciro bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage ku gicuruzwa runaka cyashyizwe ku isoko, tukareba uburyo abigena.

Ubu abarangije muri Kepler bose babonye imirimo mu bigo bitandukanye kuko tunakorana nabyo tukumva imirimo bikeneye gukorerwa.”

Joselyne Ishimwe warangije muri Kepler ubu ukora imenyekanisha ry’ibikorwa by’ikigo cyitwa Africa Health Care Network, kivura uburwayi bw’impyiko kiri i Rubavu.

Ahamya ko yabonye ubumenyi bufite ireme butuma amaraporo yandika amuhesha icyizere n’inshingano zagakwiriye gukorwa n’abayobozi be bakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Me i have studied Mathematics Chemistry and Biolog yFaculty Related to My Combination ?

MBANABO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Murakoze kubufasha Kepler ikomeje gutanga ku banyeshuri Bose bifuza kwiga muri kepler

Samson yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Tunejejwe nimikorere yanyu nibyiza mugeza kurubyiruko nyarwanda nanjye naranditse ntegereje igisubizo cyanyu murakoze.

Cynthia AKIMANA yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Tubashimiye uburyo mwita kubana babanyarwanda mubigisha kandi nubaha nimirimo imana ibahe umugisha gs natwe tunejejwe no kumenya imikorere ya Kepler natwe tugiye kwandika dusaba kwiga muri Kepler nukuri twizeyeko muzatwakira neza murakoze.

Cynthia AKIMANA yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Muraho neza! Bitewe nuburyo numviseimikorere myiza cyane ishimwaya kepler nukuri numvise neza ko ndamutse nize muriyo ibyo byaba amahirwe meza afatika ndamutse ngize ngize amahirwe nkabonekamo murabo banyamahirwe byanshimisha cyane. nibyo rwosepe
High school nize History, Geography, Economics,Entrepreneurship (HEG) ese kwigamo byashoboka? MUBYUKURI rwose mwaba mungiriye neza mukomeze kugira ibihe byiza cyane MURAKOZE

JAPHET IRIHOSE yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

guhatanira ayomahirwe ibisabwa kubawujuje nibiki?

Mwiseneza Elie yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Mwiriwe neza? Numvishe mutanga ubumenyi bufite ireme ese nange ayo mahirwe nayabona nkayakorera cyangwa mwarangije kwakira abanyeshuri murakoze

IRADUKUNDA Lea yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Nabazaga niba abasabye kwiga kuri 15 Mutarama bazakorerahe ikizamini nibisabwa kugirango umuntu akore ikizamini

BARIYANGA juliette yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Kelper is a place where everyone wish to be they are very wanderfuly

Nguni nuvayindini yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Kelper is a place where everyone wish to be they are very wanderfuly

Nguni nuvayindini yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

nukuri mbonye ko ino kaminuza aringenzi cyane nabazaga niba nabarangije amashuri yisumbuye ma mashami yimyuga nabo bahatanira ayo mahirwe
murakoze cyane

Muhire Alain Gautier yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

Muraho! Bitewe nuburyo numvise kepler ari nziza rwose ngize amahirwe nkabonekama byanshimishacyane. High school nize history, geography, economics,entrepreneurship (HEG) ese kwigamo byashoboka?

Nitwa jeannette tuzayisenga yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka