Abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), gitangaza ko abarimu bose mo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’abandi bakozi b’ibyo bigo bagiye gukora ikizamini cyo kureba urwego bariho mu rurimi rw’Icyongereza.

Abarimu n'abandi bakozi b'amashuri bagiye gukora ikizamini cy'Icyongereza
Abarimu n’abandi bakozi b’amashuri bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza

Ibyo birakorwa kugira ngo aho bikenewe bagenerwe amahugurwa muri urwo rurimi kuko ari rwo ahanini rutangwamo amasomo, ikizamini kikazatangira ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, bikazahera mu Mujyi wa Kigali bityo bikazakomereza no mu zindi Ntara.

Ni ikizamini cy’Icyongereza kiri ku rwego mpuzamahanga cyateguwe n’ikigo ‘Education First’, Umuyobozi wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, agasobanura impamvu icyo kizamini cyateguwe.

Agira ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo tumenye urwego rw’ubumenyi abantu bose bari mu burezi mu Rwanda bafite mu rurimi rw’Icyongereza, abe ari na ho duhera dutanga amahugugurwa mu byiciro. Bizatuma imfashanyigisho dutanga zijyana n’icyiciro umuntu arimo, cyaba icyo hasi cyangwa ikiringaniye ndetse n’icy’abafasha abandi”.

Ati “Ni ibizamini byo ku rwego mpuzamahanga bitandukanye n’ibyo twakwitegurira hano, amanota uzabona uzayishimire kuko azaba agaragaza urwego uriho. Natwe ni yo tuzaheraho kugira ngo dukomeze guhugura abarimu, tubafashe kuzamura ubumenyi mu Cyongereza”.

Dr Ndayambaje avuga kandi ko uretse abarimu, ibyo bizamini ngo binareba abandi bakozi bose bo mu mashuri kuko bakenera kuvugana n’abanyeshuri.

Ati “Bireba amashuri twavuze ariko kandi ni aya Leta, afatanya Leta ndetse n’amashuri yigenga. Uretse abarimu, iryo suzuma rireba n’abakora mu buyobozi bw’amashuri, nk’umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo n’abandi bose, kuko tutifuza ko Icyongereza kivugwa mu ishuri gusa”.

Ati “Kigomba kuvugwa no hanze y’ishuri, byumvikane rero ko n’abandi bose babarirwa mu buyobozi bwite bw’ishuri, na bo dukeneye kumenya urwego bariho muri urwo rurimi kuko na bo bazakenera kuganira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri. Bizatuma rero na bo tumenya icyo bakeneye kugira ngo ubumenyi bwabo mu Cyongereza buzamuke”.

Mu Mujyi wa Kigali bizakorwa guhera ku itariki 6 kugeza ku ya 8 Ukwakira 2020, hakazakurikiraho Intara y’Amajyepfo izakora kuva ku ya 19 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2020, Iburengerazuba bazakora kuva ku ya 2 kugeza ku ya 4 Ugushyingo 2020, Amajyaruguru azakora kuva ku ya 16 kugeza ku 18 Ugushyingo 2020 na ho Iburasirazuba bakazakora kuva ku ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2020.

Dr Ndayambaje asaba abo bireba bose kwitabira ibyo bizamini, cyane ko ntawe uzahagarikwa mu kazi kubera byo, ndetse bakazanitwaza ‘écouteurs’, kuko hari ibyo bazakora bumva amajwi.

Umwe mu barezi baganiriye na Kigali Today, Théogène Banyeretsekare, avuga ko icyo gikorwa ari cyiza kuko bizatuma urwego rwabo rwo kumenya Icyongereza ruzamuka.

Ati “Ni byiza kuko muri twebwe hari benshi baba barize mu Gifaransa ariko tugakoresha ingufu ngo tumenye Icyongereza. Kudushyira mu byiciro na byo ni ingenzi kuko ubusanzwe twajyaga duhugurirwa hamwe n’abize mu Cyongereza ugasanga bidahura, icyo kizamini rero cyari gikenewe”.

Ati “Turashimira REB kuba yabiteguye, cyane ko n’abasanzwe badufasha (mentors), usanga batabona umwanya uhagije kuko na bo baba bafite izindi nshingano zibareba”.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ubundi bigaga mu Kinyarwanda ariko bikaba byaremejwe ko kuva muri icyo cyiciro kuzamuka, abanyeshuri bagiye kujya biga mu Cyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa turakishimiye kuko icyo twita uburezi bufite ireme nibwo bugiye gutabgwa.

NIYO NSENGA Valens yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka