Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye azasohoka mu cyumweru gitaha
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kiratangaza ko amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019 azatangazwa mu cyumweru gitaha.

REB ariko ntiyatangaje itariki izatangazaho ayo manota ariko yavuze ko ibirebana no gukosora n’ibindi byose bijyanye na byo Byarangiye.
Umuyobozi w’ishami ry’ibizamini muri REB, Dr. Alphonse Sebaganwa, yabwiye TNT ko biteguye gutangaza ayo manota bitarenze icyumweru gitaha.
Ibi bitandukanye no mu myaka ishize aho abarangizaga amashuri yisumbuye bategerezaga igihe kirekire kugira ngo bashobore kubona impamyabumenyi.
Kuva mu mwaka ushize, impamyabumenyi zisigaye zikorerwa mu Rwanda ari na cyo cyatumye igihe zabonekeragaho kigabanuka.
Mu mwaka ushize abakoze ibizamini bose ni 51,291 bivuze ko biyongereyeho 11% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ohereza igitekerezo
|
turategereje
turategereje ariko ibivuzwe bijye bishyirwa mubikorwa
Murakoze cyane kumakuru mutugezaho gusa ayo manota turayatefereje
Basohoye amanota batarahemba abakosoye? (TVET)schools
Ese ku mugani, abantu baba barakosoye ibizamini kuki batinda guhembwa?? byakabaye byiza bahembwe mu minsi bagisoza akazi kabo cg se bakanahembwa hafi y’itangazwa ry’amanota niba hari icyo baba bishisha. Ubwo wasanga bazayabona mu mpera zukwa 3 cg 4 cg 5
Muraho ?
Nyabuneka REB yihangane ikore uko ishoboye kose turabizi neza ibibazo byabayemo aho kugira ngo abana bazabigwemo yo izabigwemo pe ,
Kuko byaba bibabaje twumvise ngo abana benshi batsinzwe na system za reb zihinduka buri munsi
nibyiza turabyishimiye
turategereje in Shaa Allah
murakoze gusa tuzabibara tubibonye cyaneko amakuru arigucicikana kumbuga nkoranya mbaga nuko ngo tuzasubira mumyaka turangije
nimushaka mumbire mboherereze amatangazo
ok we are waiting for them as it was our long life dreams and desire
IBI SE BIBAHO KO UMUNTU ASUBIRA MU MWAKA ARANGIJE
Ok nibyiza kuba amanota yacu agiye gusohoka turishimye ark mutubarize itariki azazira tube tuyitegura murakoze
Konumvishe ngo abanyeshuri bashoje s6 2019 ngo bazasubira mumasomo nibyo koko? mumbwire.
Ibyo nibihuha ujye wemera ibintu wisomeye kuri platforms zikomeye nka kigali today cg igihe
Gutangaza amanota no gutanga diplômes biranyuranye.
Well, nekereza ko aho diplome zatangiriye gukorerwa mu Rwanda zisigaye ziza vuba cyane. Ikindi kandi nuko amanota iyo yasohotse diplome nazo nakabuza zirasosoka.
Ndashimira ikinyamakuru cyane gusa ni mubegere mubabaze n’itariki kuko abanshi muri twe bafite amatsiko n’amashyushyu byinshi. Gusa njyewe iyi nkuru ndayizeye kuko iki kinyamakuru gifite reputation ahambaye ku bw’iyo mpamvu ntabwo cyatangaza ibihuha kuko cyaba kiyangirije izina.
ok ni byiza kuko twari twarayategereje cyane (amanota y’ ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye) none akaba azasohoka miri iki cyumweru ariko se biriya azasohoka kuwa kangah ngo tubyitegure neza?
amanota y’ibizamini bya leta ko mwavuze ngo ni muri iki cyumeru azasohoka buriya ni kuwa kangahe ???