Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye azasohoka mu cyumweru gitaha
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kiratangaza ko amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019 azatangazwa mu cyumweru gitaha.

REB ariko ntiyatangaje itariki izatangazaho ayo manota ariko yavuze ko ibirebana no gukosora n’ibindi byose bijyanye na byo Byarangiye.
Umuyobozi w’ishami ry’ibizamini muri REB, Dr. Alphonse Sebaganwa, yabwiye TNT ko biteguye gutangaza ayo manota bitarenze icyumweru gitaha.
Ibi bitandukanye no mu myaka ishize aho abarangizaga amashuri yisumbuye bategerezaga igihe kirekire kugira ngo bashobore kubona impamyabumenyi.
Kuva mu mwaka ushize, impamyabumenyi zisigaye zikorerwa mu Rwanda ari na cyo cyatumye igihe zabonekeragaho kigabanuka.
Mu mwaka ushize abakoze ibizamini bose ni 51,291 bivuze ko biyongereyeho 11% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ohereza igitekerezo
|
Banyakubahwa nagiraga ngo mbabaze igihe amanota ya s6 2023 azasohokera, kubera ko iyo umuntu atsinzwe ajya gusibira agasanga abandi bamusize .Murakoze
igihe amanota y’abakoze S6 2023 ko mutaduhaye amakuru
Banyakubahwa nagiraga ngo mbabaze igihe amanota ya s6 2023 azasohokera, kubera ko iyo umuntu atsinzwe ajya gusibira agasanga abandi bamusize .Murakoze
muraho neza twe abanyeshuri twabuze amwe mu manota mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye TVT muradufasha iki koko?
Ariko se Tvt mwatugenje mute ko twahebye amanota?
Yego nibyo koko kumakuru yanyu muba mutugezaho mutubarize nitaliki azasohokeraho cyangwa nabyo nibihuha nkibyo tumaze iminsi twumva
Thank you so much Kigali today for your updates.
twari twarihebye pee! !!gusa dufite ubwoba
umva murakoze ndumva muba mwatuzirikanye gusa byari bikomeye pe gusa mudufashe mutubwire italiki
Tubashimira amakuru meza mutugezaho umunsi ku wundi!
Ayo manota natebuke kuko turashaka kureba ibyo twakoze!!!!!!!,naho ibyabo basigaye barya ruswa za 500,000rwf,bajye banabafunga bahanwe namategeko nk’uko abiteganya,murakoze mutubarize itariki azasohokeraho peeeeeee.…
Rwose ababishinzwe mucungire hafi hatazagira uwongera guhindura imibare y’amanota munyungu ze bwite
nibagire Cuba tuyategereje Yuri beshi
Back to school dear