Abarimu ntibavuga rumwe na sendika yabo ku kubakata 0.5% by’umushahara wabo

Mu gihe ubuyobozi bwa sendika y’abarimu buvuga ko icyemezo cyo kuzamura umusanzu wa mwarimu muri iyo sendika cyafashwe nk’uburyo bwiza bwo gufasha mwarimu kwiteza imbere adategereje inkunga, bamwe mu barimu baravuga ko batigeze bamenyeshwa iby’uku kuzamura umusanzu wabo.

Bamwe mu barimu barimo bahugurwa mu cyongereza mu mpera za 2018
Bamwe mu barimu barimo bahugurwa mu cyongereza mu mpera za 2018

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ino Sendika izwi nka Syndicat National des Enseignants au Rwanda (SNER) rivuga ko muri kongere yayo iheruka hemejwe ko umusanzu wa mwarimu uva ku mafaranga 100 ukajya kuri 0.5% by’umushahara, bityo bagasaba abayobozi bose b’uturere gufasha ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa.

ni Sendika yagiyeho mu w’1996 igamije gufasha abarimu mu bijyanye n’ubuvugizi mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. kugirango iyi sendika ibashe gukora, basabye abanyamuryango ko batanga umusanzu ungana n’amafaranga 100 k’ubishaka.

Faustin Harerimana wari umuyobozi w’iyi sendika, avuga ko kugirango abantu babe abanyamuryango kandi batange umusanzu byasabaga kubegera kandi bakabyumvikanaho.

Ati “twatangiye mu gihugu hose turi abanyamuryango 3000. Mu kubasaba umusanzu byasabye ko dukora urugendo mu gihugu hose dusobanura impamvu y’uwo musanzu w’amafaranga 100 n’icyo azamara, hanyuma ubyemeye agahabwa ifishi akazuza agashyiraho n’umukono akabona gutanga amafaranga”.

Bamwe mu banyamuryanga ba SNER bavuga ko mugihe cyose bayatanze batigeze babasha kumenya icyo yaba yarakoze, cyakora ngo igihe bayatangaga babikoraga ku bushake bwabo nkuko umwarimukazi wo mu karere ka nyarugenge utifuje ko amazina ye atangazwa abivuga.

Yagize ati “mbere twatangaga amafaranga 100, ntacyo byari bidutwaye kuko batubwiraga ko bazatuvuganira. Ikibabaje ariko nuko mu igihe cyase twatanze amafaranga ntakintu na kimwe bigeze batumarira. None hiyongereyeho no kongera gufata ku gashahara kacu gake 0.5%. Uku ni ukutwigirizaho nkana no gukina na mwarimu”.

Mugenzi we wo mu karere ka Nyarugenge nawe yagize ati “ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yafata ku mushahara wawe ntacyo akubwiye. Nabo bavuga ko baduhagarariye ntabo tuzi, ni abantu ba baringa bashyiraho gusa. Icyo nasaba rwose ntibazakore k’udufaranga duke rwose mpembwa.”

Mu mwaka w’1996 ubwo hatangizwaga iyi sendika y’abarimu, aya mafaranga ijana yakirwaga mu intoki akajyanwa kuri banki, naho kuva mu 2004 atangira kujya kuri konti akaswe k’umushahara w’umuntu.

Icyo gihe, abanyamuryango bari bageze ku ibihumbi 12, bivuga ko amafaranga yinjiraga yageraga kuri miliyoni 1,200,000 ku kwezi.

Nyuma yuko ubuyobozi bwariho bwashinjwe gokoresha ububasha bwari bufite mu nyungu zabwo bugatera igihombo iyi sendika y’abarimu bo muri leta, byabaye ngombwa ko uwari umuyobozi wayo Faustin Harerimana na bamwe mu bo bafatanyaga mu kuboyora begura nk’uko byemezwa na Mukangango Stephanie ubu uhagarariye iyi sendika.

Ati“nkuko mubibona ku ibaruwa uwari umuyobozi tumaze kumugaragariza ko yasesaguye umutungu mu nyungu ze afashijwe na bamwe mu bandi bayobozi, byabaye ngombwa ko begura, maze inama rusange iraterana ifata ibyemezo byo kubasimbura n’ibindi byagirira akamaro abanyamuryango”.

Mu byemezo byafashe na kongere y’iyi sendika harimo no kongera amafaranga azajya avanwa ku mushahara wa mwarimu akava ku mafaranga 100 akajya kuri 0.5% ,ni ukuvuga nk’umwarimu wo mashuri abanza uhembwa ibihumbi 44, buri kwezi azajya atanga umusanzu ungana n’amafaranga 220.

Abajijwe ku bijyanye n’uko bakata umushahara w’umuntu atabanje kubyemera kandi itegeko rivuga ko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa, umuyobozi w’iyi sendika Mukangango Stephanie avuga ko ntacyo bakoze kinyuranyije n’itegeko kuko bayakuye ku bo bari basanzwe bakorana.

Agira ati “iki ni cyemezo cyafatiwe muri kongere, aho inama rusange yari yateranye. Bivuga ko hari abantu bagera kuri 61, kuko buri karere kohereza abantu babiri bagahagararira, hakiyongeraho abandi babiri bo muri biro. Icyo gihe mugenzi wanjye yari yareguye ni njye wari usigaye. Twafashe icyemezo cyo kuzamura umusanzu w’abanyamuryango ngo twikure mu igihombo gikabije twagize”.

Ku bijyanye nuko abagize kongere ari bo bafata ibyemezo, umuyobozi yasobanuye ko ugutora kwabo gukorwa mu buryo buziguye nkuko biteganywa n’itegeko rigenga iyi sendika mu ngingo ya 34, aho abarimu bo mu karere runaka bitoramo babiri babahagarira akaba ari bo bafatira abandi ibyemezo.

Iki kifuzo cya gufata 0.5% ku mushahara wa mwarimu, ubuyobozi bushya bwa SNER bwasabye ko cyatangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.

Buri kwezi nibura iyi sendika yakira amafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’imisago azajya akoreshwa ku buryo 50% bizakoreshwa mu bikorwa bya sendika, 25% ajye mu bikorwa byo kwigira aho guhanga amaso inkunga naho 25% asigaye akoreshwe mu bikorwa bifasha abanyamuryango kwiteza imbere.

Ubuyobozi bwariho mbere bwahombye amafaranga agera kuri 21,082,150 mu yagenewe imishinga n’andi arenga miliyoni 21 y’imisanzu y’abanyamuryango.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Rwose nta muntu wigeze adusobanurira ibya sendika kuva nagera mu kazi 2007 nabonaga batwara 100f buri kwezi nkagira ngo ni itegeko rya leta naho ni ubujura buciye icyuho !umva bari bakwiye kuryozwa amafaranga yose bataherewr uburenganzira ndetse n’ababibafashijemo Bose.

BIZIMANA Eugène yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Ubu bugegera bwo gufata amafaranga ya mwarimu batamugishije inama cg batabanje kubimusaba ntibyemewe.Abaduhagarariye ni ba baringa kuko ntawabatoye kdi ntanabo tuzi

bizimungu Frederic yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Birabaje kuvogera umushara w’ umuntu kuri uru rwego!Cyokora nk’ abarezi twuzera leta yacu y’ ubumwe twizereko igiye kubihagarika! Sendicat ntacyo imariye abarezi! Biragaragarako n’ ayatanzwe mbere bayishyiriye mu mifuka yabo!Turasaba rwose ko RIB yabakurikirana! Murakoze mudukorere ubuvugizi!

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Nonese uretse kunyunyuza abarimu banataka ko umushahara utajyanye na cost of living ni iyihe nyungu bazakura muri iyo Syndicat. Iyo bavuze ngo bizabafasha kwigira bivuze iki bazajya babaha se inguzanyo? Ubwo bumvise leta ibongeje 10% bati natwe tugakuraho 0.5%

Olive yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Birababaje cyane kumva NGO abantu 61bafatira icyemezo abarimu ibihumbi 6400 ese ko bavuga NGO bayakataga kubera ubwumvikane ninde watumye aba abarimu 61?ese ubundi iyo sendika ni iki yamariye abarimu ?bamwe ibakata amamfaranga tutanayizi ntayo tuzi pe!abo bayobozi NGO bahagaririye sendika ntawabayoye .iki cyemezo turacyamaganye.bidatinze Nyakubahwa president wacu ukunda abarimu adutabare ayo batwongeje tuyabone kuko umushahara w,umuntu ari ntavogerwa

kavatiri yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

turasaba abanyamuryango kuva muri iti syndicat kuko ni ba runyunyuzi,bahombye gute?

Alpha yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize
1 | 2 | 3

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka