Abarimu ntibavuga rumwe na sendika yabo ku kubakata 0.5% by’umushahara wabo

Mu gihe ubuyobozi bwa sendika y’abarimu buvuga ko icyemezo cyo kuzamura umusanzu wa mwarimu muri iyo sendika cyafashwe nk’uburyo bwiza bwo gufasha mwarimu kwiteza imbere adategereje inkunga, bamwe mu barimu baravuga ko batigeze bamenyeshwa iby’uku kuzamura umusanzu wabo.

Bamwe mu barimu barimo bahugurwa mu cyongereza mu mpera za 2018
Bamwe mu barimu barimo bahugurwa mu cyongereza mu mpera za 2018

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ino Sendika izwi nka Syndicat National des Enseignants au Rwanda (SNER) rivuga ko muri kongere yayo iheruka hemejwe ko umusanzu wa mwarimu uva ku mafaranga 100 ukajya kuri 0.5% by’umushahara, bityo bagasaba abayobozi bose b’uturere gufasha ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa.

ni Sendika yagiyeho mu w’1996 igamije gufasha abarimu mu bijyanye n’ubuvugizi mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. kugirango iyi sendika ibashe gukora, basabye abanyamuryango ko batanga umusanzu ungana n’amafaranga 100 k’ubishaka.

Faustin Harerimana wari umuyobozi w’iyi sendika, avuga ko kugirango abantu babe abanyamuryango kandi batange umusanzu byasabaga kubegera kandi bakabyumvikanaho.

Ati “twatangiye mu gihugu hose turi abanyamuryango 3000. Mu kubasaba umusanzu byasabye ko dukora urugendo mu gihugu hose dusobanura impamvu y’uwo musanzu w’amafaranga 100 n’icyo azamara, hanyuma ubyemeye agahabwa ifishi akazuza agashyiraho n’umukono akabona gutanga amafaranga”.

Bamwe mu banyamuryanga ba SNER bavuga ko mugihe cyose bayatanze batigeze babasha kumenya icyo yaba yarakoze, cyakora ngo igihe bayatangaga babikoraga ku bushake bwabo nkuko umwarimukazi wo mu karere ka nyarugenge utifuje ko amazina ye atangazwa abivuga.

Yagize ati “mbere twatangaga amafaranga 100, ntacyo byari bidutwaye kuko batubwiraga ko bazatuvuganira. Ikibabaje ariko nuko mu igihe cyase twatanze amafaranga ntakintu na kimwe bigeze batumarira. None hiyongereyeho no kongera gufata ku gashahara kacu gake 0.5%. Uku ni ukutwigirizaho nkana no gukina na mwarimu”.

Mugenzi we wo mu karere ka Nyarugenge nawe yagize ati “ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yafata ku mushahara wawe ntacyo akubwiye. Nabo bavuga ko baduhagarariye ntabo tuzi, ni abantu ba baringa bashyiraho gusa. Icyo nasaba rwose ntibazakore k’udufaranga duke rwose mpembwa.”

Mu mwaka w’1996 ubwo hatangizwaga iyi sendika y’abarimu, aya mafaranga ijana yakirwaga mu intoki akajyanwa kuri banki, naho kuva mu 2004 atangira kujya kuri konti akaswe k’umushahara w’umuntu.

Icyo gihe, abanyamuryango bari bageze ku ibihumbi 12, bivuga ko amafaranga yinjiraga yageraga kuri miliyoni 1,200,000 ku kwezi.

Nyuma yuko ubuyobozi bwariho bwashinjwe gokoresha ububasha bwari bufite mu nyungu zabwo bugatera igihombo iyi sendika y’abarimu bo muri leta, byabaye ngombwa ko uwari umuyobozi wayo Faustin Harerimana na bamwe mu bo bafatanyaga mu kuboyora begura nk’uko byemezwa na Mukangango Stephanie ubu uhagarariye iyi sendika.

Ati“nkuko mubibona ku ibaruwa uwari umuyobozi tumaze kumugaragariza ko yasesaguye umutungu mu nyungu ze afashijwe na bamwe mu bandi bayobozi, byabaye ngombwa ko begura, maze inama rusange iraterana ifata ibyemezo byo kubasimbura n’ibindi byagirira akamaro abanyamuryango”.

Mu byemezo byafashe na kongere y’iyi sendika harimo no kongera amafaranga azajya avanwa ku mushahara wa mwarimu akava ku mafaranga 100 akajya kuri 0.5% ,ni ukuvuga nk’umwarimu wo mashuri abanza uhembwa ibihumbi 44, buri kwezi azajya atanga umusanzu ungana n’amafaranga 220.

Abajijwe ku bijyanye n’uko bakata umushahara w’umuntu atabanje kubyemera kandi itegeko rivuga ko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa, umuyobozi w’iyi sendika Mukangango Stephanie avuga ko ntacyo bakoze kinyuranyije n’itegeko kuko bayakuye ku bo bari basanzwe bakorana.

Agira ati “iki ni cyemezo cyafatiwe muri kongere, aho inama rusange yari yateranye. Bivuga ko hari abantu bagera kuri 61, kuko buri karere kohereza abantu babiri bagahagararira, hakiyongeraho abandi babiri bo muri biro. Icyo gihe mugenzi wanjye yari yareguye ni njye wari usigaye. Twafashe icyemezo cyo kuzamura umusanzu w’abanyamuryango ngo twikure mu igihombo gikabije twagize”.

Ku bijyanye nuko abagize kongere ari bo bafata ibyemezo, umuyobozi yasobanuye ko ugutora kwabo gukorwa mu buryo buziguye nkuko biteganywa n’itegeko rigenga iyi sendika mu ngingo ya 34, aho abarimu bo mu karere runaka bitoramo babiri babahagarira akaba ari bo bafatira abandi ibyemezo.

Iki kifuzo cya gufata 0.5% ku mushahara wa mwarimu, ubuyobozi bushya bwa SNER bwasabye ko cyatangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.

Buri kwezi nibura iyi sendika yakira amafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’imisago azajya akoreshwa ku buryo 50% bizakoreshwa mu bikorwa bya sendika, 25% ajye mu bikorwa byo kwigira aho guhanga amaso inkunga naho 25% asigaye akoreshwe mu bikorwa bifasha abanyamuryango kwiteza imbere.

Ubuyobozi bwariho mbere bwahombye amafaranga agera kuri 21,082,150 mu yagenewe imishinga n’andi arenga miliyoni 21 y’imisanzu y’abanyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Twarumiwe ariko bagabanye amaco yinda iyo business irashaje nibatureke wahembwa 44000 bakagukiniraho

Ndinayo yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

ari ko ko mbona abarimu babihakana Ku masocial media hose nanjye ndimo hagize uwigaragaza agasobanura ago matora aho yabereye n’abamu
toye bakigaragaza.bitabaye ibyo Ba Rusahuriramunduru babadukize,.najye maze 13ans mu burezi sindabona umuntu WO muri uru rugaga!!!!!!

Theo yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Twanze ko badukorera Ku mushahara.Ba Mayor’s ntibazibeshye bashyira iki byifuzo mu bikorwa.

Nshimiye jean yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Banyakubahwa presida wacu niwowe dutezeho igisubizo turenganure kuko aka nakarengane gakabije.
Mutwemwereye ishimwe ryi 10%
Abandi nabo tutigeze tumenya imikorere yabo mbere hose ngo bagabanyeho 0.5% ntanobiganoro bibayeho hagati yabanyamuryango. Ubu nubujura ahubwo RIB ikurikirane ibibintu pee
"Nyakubahwa perezida turenganure"

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Nibaba Nina abarimu aribo Bantu bakwiriye gusuzugurwa mu Rwanda bikanyobera! Ese mwaribu burigihe niwe udakwiriye kugishwa inama kumyanzuro afatirwa! Umuntu wicara muntebe akizengurutsa akagaruka yemezako amafaranga yamwarimu akwuryaho hari uwo aba yagishije inama! Ese iyo sendika kuyijyamo bisabiki kuyivamo sebyo bisabiki! Mudukiremo cyangwa mukore campaign yo kutwumvisha ibyo mushaka doreko ntawubahakanya. Ndibaza Nina baratangiranye 3000 byabantu abandi bashyizwemo nande babibyiwe nande

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Umuntu bamukata umushahara aruko yamanje kuganirizwa akabyemera iyo abona bizamugirira inyungu yabona ntazo akazihorera ubundi about batowe ryari bashyizweho nande? Abo kuki bataryoza ibyo niba aribyo Koko!!! Bazanyereka aho nasinye mbyemera ingoma yigitugu yararangiye

Viateur yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Birasaba ko abarebwa Niki gitekerezo basobanurirwa neza,kuko nayo ijana bamwe bayakatwa ntayo basinyiye, Kandi iyo sindika igaragara aruko mwarimu yongejwe gusa,imikorere yayo ntihwitse.

Nsabimana s Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Twamaganye ubu bujura kuko nageze mu kazi 2005 kandi nta muntu wankanguriye iyi SNER, tubona abakozi b, ibigo by, ubwishingizi bitandukanye bidyukoraho ubukangurambaga ubyemeye agakatwa, utabyemeye ntakatwe ariko iby, iyi Sendika ntabyo tuzi n, abo bayobozi ntitubazi, ndetse n, ubashyiraho n, umufatanyabikorwa mu kutunyunyuza pee! Umwarimu SACCO twitorera abaduhagarariye ku mugaragaro n, ibikorwa byabo kikagaragara, none mudufashe mu kutwamaganira aba bantu bashaka kidukata nta burenganzira tubahaye.Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Nyakubahwa Perezida wacu ni wowe uhora utuzirikana. Turagutakambiye ngo uturenganure ntibitwaze ayo mategeko tutagizemo uruhare mukuyatora cg kuyashyiraho ngo batwibire amafaranga. Barye bahage bamene abana bacu bashonje.

Elias yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Ibyo bintu byo kutwiba amafaranga yacu ntabyo dushaka rwose!kuko ntituzi nicyo akora,babikora batatugishije inama kubera iki!nge nirirwa mvunika abandi barye imitsi yange!
Ahubwo nkabanyamakuru rwose iki kibazo mukitugereze munzego so hejuru cyane cyane kwa Perezida wa repubulika nabonye ariwe utajya ajejekera abashaka kurya imitsi bandi

Theoneste yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

ariko PAC yakurikiranye Ibi Bintu koko.

rwaduga yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Twamaganye ibyo Gukata umushahara WA mwarimu

rwaduga yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka