Abarimu barenga ibihumbi 14 ntibasubiye ku bigo bigishagaho
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari abarimu 14,140 bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasimbuzwa abandi kuko batasubiye ku mashuri bigishagaho.
Ni nyuma y’uko ku itariki ya 12 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Uburezi yari yasabye abarimu gusubira ku bigo, hanyuma 14,140 bakaba batarasubirayo na n’ubu. Ibi kandi ngo bifatwa nko “kubura ku kazi nta ruhushya”, byatuma basimbuzwa abandi.
Mu mashuri abanza hari hitezwe abarimu 69,221 hitaba 56,750. Mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bitabye ku rugero rwa 96%, mu Majyepfo hitaba 97%, mu Burasirazuba hitaba 93% naho mu Burengerazuba hitaba 94%.
Minisiteri y’Uburezi kandi yari yiteze abarimu bo mu mashuri yisumbuye 44,740, hitaba 43,071. Mu Mujyi wa Kigali hitabye 96%, mu Majyaruguru hitaba 97%, mu Majyepfo hitaba 96%, mu Burasirazuba hitaba 80%, naho mu Burengerazuba hitaba 94.3%.
Sitati igenga abarimu no 10 yo ku itariki ya 16 Werurwe 2020, hari aho ivuga ko umwarimu uhagaritse akazi mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ku mpamvu iyo ari yo yose, asimbuzwa by’agateganyo uwatsinze ikizamini ukiri ku ilisiti y’abategereje akazi.
Kandi umushahara w’umwarimu w’umusimbura ntushobora kurenga uw’uwo asimbura cyangwa ngo ujye munsi y’umwarimu uri ku mwanya nk’uw’uwe bafite impamyabushobozi zingana.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, ni bwo yatangaje iyi mibare y’abarimu batasubiye ku kazi, anavuga ko bazasimburwa.
Yagize ati “Twamenye umubare w’abarimu batasubiye ku kazi. Kubasimbuza abandi biroroshye. Ibikubiye muri sitati igenga abarimu bizakurikizwa”.
Mu cyumweru gitaha, abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza n’abo mu mashuri yisumbuye bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane, bazasubira ku ishuri.
Bagenzi babo bari basubiye ku ishuri ku itariki ya 2 Ugushyingo, nyuma y’amezi arindwi bahagaritse amasomo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuba batarasubiye mu kazi butiya hari impamvu. Kuki se ministeri idashaka kumenya iyo mpamvu? Nibyo abashaka akazi ni benshi babasimbura. Gusa abenshi niba batarigeze bagakora ntitwabategaho umusaruro. Mu bwalimu burya naho habamo umuhamagaro, ariko n’uburambe ni ingenzi.
Kuba batarasubiye mu kazi butiya hari impamvu. Kuki se ministeri idashaka kumenya iyo mpamvu? Nibyo abashaka akazi ni benshi babasimbura. Gusa abenshi niba batarigeze bagakora ntitwabategaho umusaruro. Mu bwalimu burya naho habamo umuhamagaro, ariko n’uburambe ni ingenzi.
Umushahara uracyari muto cyane bamwe babaye abayedi abandi baba abafundi,abamotari n’abanyonzi.Leta nifate abarimu Neza nibwo nireme ry’iburezi rizazamuka.10% ntahagije ugereranyije n’imishahara y’abandi Mu Rwanda.
Hari nabadahemberwa level bafite urumva ko bica intege.
Aha urakabije witwaje gusebanya! Urumva umwalimu yararetse akazi akakarutisha kuba umunyonzi cga umuyede?
Iryo Ni ipfobya ntuzongere, kuvuga ko ahembwa make ntibiguha uburenganzira bwo kumusebya pe! Kuki se utavuze ko byibura babonye akandi kazi cga ngo abe Rwiyemezamirimo dore ko hari n’ingero nyinshi dufite!!