Abarimu barenga ibihumbi 14 ntibasubiye ku bigo bigishagaho

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari abarimu 14,140 bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasimbuzwa abandi kuko batasubiye ku mashuri bigishagaho.

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 12 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Uburezi yari yasabye abarimu gusubira ku bigo, hanyuma 14,140 bakaba batarasubirayo na n’ubu. Ibi kandi ngo bifatwa nko “kubura ku kazi nta ruhushya”, byatuma basimbuzwa abandi.

Mu mashuri abanza hari hitezwe abarimu 69,221 hitaba 56,750. Mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bitabye ku rugero rwa 96%, mu Majyepfo hitaba 97%, mu Burasirazuba hitaba 93% naho mu Burengerazuba hitaba 94%.

Minisiteri y’Uburezi kandi yari yiteze abarimu bo mu mashuri yisumbuye 44,740, hitaba 43,071. Mu Mujyi wa Kigali hitabye 96%, mu Majyaruguru hitaba 97%, mu Majyepfo hitaba 96%, mu Burasirazuba hitaba 80%, naho mu Burengerazuba hitaba 94.3%.

Sitati igenga abarimu no 10 yo ku itariki ya 16 Werurwe 2020, hari aho ivuga ko umwarimu uhagaritse akazi mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ku mpamvu iyo ari yo yose, asimbuzwa by’agateganyo uwatsinze ikizamini ukiri ku ilisiti y’abategereje akazi.

Kandi umushahara w’umwarimu w’umusimbura ntushobora kurenga uw’uwo asimbura cyangwa ngo ujye munsi y’umwarimu uri ku mwanya nk’uw’uwe bafite impamyabushobozi zingana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, ni bwo yatangaje iyi mibare y’abarimu batasubiye ku kazi, anavuga ko bazasimburwa.

Yagize ati “Twamenye umubare w’abarimu batasubiye ku kazi. Kubasimbuza abandi biroroshye. Ibikubiye muri sitati igenga abarimu bizakurikizwa”.

Mu cyumweru gitaha, abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza n’abo mu mashuri yisumbuye bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane, bazasubira ku ishuri.

Bagenzi babo bari basubiye ku ishuri ku itariki ya 2 Ugushyingo, nyuma y’amezi arindwi bahagaritse amasomo kubera icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Bagenzi banjye mwese ndabakunda, kuba bahembwa make koko nibyo , ariko guta akazi utavuze impamvu ugataye ntago abarindangagaciro y’abanyarwanda, mubyukuri saho gusa bahembwa amafaranga nabandi harahari, ntiriwe mvuga? Arko hariho nabakorera bushake turababona, natwatundi wita duke ukoze neza twazakugeza nokubyinshi, kuko harahandi badushaka ntibabone Aho batukorera bavandi, ubworero igitekerezo natanga nuko twakorera igihugu cyacu neza ibindi biza nyuma kdi nabyo bizashoboka birangire, wenda reka nongere mbahe experience munzego zibanze Gitifu w’umurenge ntahembwa wenda 500k uwakagari bakamuha 70k ninde ukora byinshi cyanee!!? Sedo ntahembwa wenda 60k afeso agahembwa nka 25k kogakorwa abantu nibinube kd banakodesha, bakeneye nokwamba nokurya, kd Ari stress , wenda imana zabihindura, Buri muntu wese kugiticye arababaye.

Samuel yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Buriya iyo mwarimu yigisha aratwarwa pe, covid irabahumura , none se umushahara wabari primary nimuto umuyedi aramurusha nibe na force iyo ubo mission urazamuka, mwarimu yubashywe muri German.

Twagirayezu yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

MUBYUKURI IMISHAHARA YA BARIMU IRIHASI CYANE IKINDI MURI COVID MWARABIRENGAGIJE NAJE NTIBAZAJYA BIGISHA NKUKO BIKWIYE

ODETE yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ahubwo njye ndumva baragerageje kugaruka nkurikije ishyano bagushije. Nabonye ko batabeshywe iyo mishahara bagumya bakabaho. Covid-19 yabahumuye amaso.

Kagambage yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

mwiriwe neza buriya rero kutagaruka mukaz biterwa ni mpamvu bitandukanye kubwibyo rero babanze barebe neza icyatumye bataza kuko harigihe umuntu aba afite family issues bityo bikamucyerereza. Mutubarize minister abantu twize amasomo abiri muri campus tugakomeza rimwe kotubona batari kuduha akazi ahubwo ugasanga kahawe abakoze amasomo abiri urugero ugasanga umuntu yasoreje muri geography only akoze muri history na geo ukaba akabye imyanya ibiri arumwe mudutekerezeho rwose

Ndahimana fabien yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Hakenewe ubukangurambaga pe.

nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ariko numva kuba bataragarutse mu kazi Atari ikibazo hanze Hari benshi bagashaka mukabahe bagakore nabo batere imbere nibwo bwabu shomeri bigabanuke muri bamwee?!

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Mubyukuri umwuga w’uburezi uravuna Kandi umushahara Uri Hasi cyane pe rero harimpamvu nyinshi zatuma basezera akazi. Ese ko abarimu Bari bakenewe batabonetse none nabarimo bakaba bagiye ese abandi bazavahe? Ariko igitekerezo cyanjye Hari abanyeshuri bize uburezi ubu Bari muri stage kdi ntacyo badashoboye uretse uburambe babura, numva rero babahaye akazi batanga umusaruro kko n’ubundi ibyo bigisha ntawubisubiramo. Rero bafate Abo banyeshuri babahe akazi kuko abatarize uburezi barimo guhabwa akazi ntaho bahuriye nabo banyeshuri bamaze imyaka ine babyiga.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Abarimu baravunika, bazajye bakora ahegereye iwabo. Umwarimu azubaka rulindo umugore we yigishe nyagatare umugabo yigishe rusizi. Ubwo koko imibereho yava hé? Nibabegereze aho batuye. Covid 19 yatumye bavonako no hanze ya éducation babaho

KOBGA yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ikibitera se ntibakizi uretse kwirengagiza, abenshi Covid19 yaberetse ko ibyo batinyaga bishoboka, bahita bafata icyemezo cyari cyarabananiye

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Kutagaruka mu KAZI kwa bamwe Hari impamvu nyinshi, Hari igihe babonye Aho bakorera menshi, cyangwa see benshi muri bo wasanga barakoreraga amashuri yigenga Kandi these tuzi uko basuzuguritse muri lockdown na leta yarabirengagije kugeza n’uyu munsi. N’abagasubiyemo bariho nabi cyaneeee. Ubwo rero nge mbona kubasimbuza gusa batarebye n’icyabiteye mbona nta muti urambye urimo mu kuzamura ireme ry’uburezi

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Abarimu benshi bari kwicururiza metuyu na mobile money kuko niho babona akanyungu ugereranije no kwigisha. Nibahembe mwarimu kimwe nabandi bakozi ba leta naho ubundi bizaguma gutyo

Elias yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka