Abarangije ayisumbuye mu myuga bitezweho iterambere ry’igihugu

Abanyeshuri bari gusoza ayisumbuye mu bumenyingiro, bitezweho iterambere ry’igihugu, nibatangira kubushyira mu bikorwa.

Byavugiwe mu gikorwa cyo gutangiza ibizamini bisoza ayisumbuye bigiye gukorwa ku nshuro ya gatandatu, cyabereye muri IPRC Kigali, kuri uyu wa 21 Nzeri 2016.

Umunyeshuri mu kizami, asobanurira abayobozi ibyo bari barimo gukora
Umunyeshuri mu kizami, asobanurira abayobozi ibyo bari barimo gukora

Cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), n’abo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (WDA).

Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye, avuga ko aba banyeshuri bategerejweho guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Ibyo twabonye aba banyeshuri bakora, biratanga ikizere ko nyuma y’amashuri yabo, bazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Hari abazihangira imirimo n’abazakorera abandi, ariko icy’ingenzi ni uko bafite ubumenyi bwari bukenewe ku isoko ry’umurimo”.

Rwamukwaya avuga ko abanyeshuri bagiye kujya ku isoko ry'umurimo bitezweho iterambere ry'igihugu
Rwamukwaya avuga ko abanyeshuri bagiye kujya ku isoko ry’umurimo bitezweho iterambere ry’igihugu

Agasaro Aurore wize kubaka, avuga ko yizeye ko umwuga we uzamuha akazi kuko ubwubatsi bukorwa buri gihe.

Ati “Kuba mfite umwuga nzi cyane cyane uw’ubwubatsi, biranshimisha kuko haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bakeneye kubaka. Nizera rero ko ntazigera mbura akazi”.

Agira inama abandi bakobwa badakunda kwitabira imyuga ivunanye bavuga ko ari iy’igitsina gabo, yo kwigirira icyizere, bakumva ko byose babishoboye.

Ishimwe Sadi na we wiga ubukanishi, avuga ko yabukundishijwe n’abo mu muryango we babukora ariko batarabwize.

Ati “Nakuze mbona bakuru banjye bakora akazi ko gukanika ibinyabiziga kandi batarabyize, mpita numva ko ngiye kubyiga, byaba akarusho.
Ubu ndumva ari umwuga uzantunga nk’umusore wo mu Mujyi wa Kigali”.

Ishimwe ariko avuga ko ku ishuri yigagaho rya ETAK Kimisange, bagira ikibazo cy’ibikoresho bigezweho bijyanye n’uyu mwuga bitaboneka, kugira ngo bibafashe gukora imyitozo.

Asaba WDA na MINEDUC kureba uko bageza ibikoresho bigendanye n’igihe ku mashuri yigisha ubumenyingiro, kugira ngo bibafashe kumenya kubikoresha hakiri kare, bitazabatonda bageze mu kazi.

MINEDUC ivuga ko ibi bizamini byitabiriwe n’abanyeshuri 23,942 mu gihugu cyose.
Muri aba harimo abakobwa 10.656 bahwanye na 46.7%, n’abahungu 13.286 bahwanye na 53.3% bize imyuga itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka