Yagaruriwe mu nzira ataye ishuri agiye gukorera amafaranga

Uwitonze Beatrice w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rutsiro yagaruriwe mu nzira agiye gukorera amafaranga amafaranga mu Karere ka Muhanga ataye ishuri.

Uwitonze wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri mu rwa Murunda muri Rutsiro, avuga ko yashutswe n’uwitwa Hagumimana baturanye ko yamushakiye akazi ko kurera umwana i Muhanga akajya ahembwa ibihumbi umunani.

Uwitonze ngo yari yarangiwe akazi k'ibihumbi 8 mu karere ka Muhanga.
Uwitonze ngo yari yarangiwe akazi k’ibihumbi 8 mu karere ka Muhanga.

Yagize ati “Nashutswe n’umuhungu duturanye andangira akazi ambwira ko njya kurera umwana i Gitarama kandi ko bazajya bampemba ibihumbi umunani nibwo nagiye.”

Uyu mwana wavuye iwabo tariki 16 Mata 2016 agarurirwa mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera ku munsi wakurikiyeho.

Yafashwe ari uko umuyobozi w’akarere amuhaye lifuti hamwe n’abandi banyeshuri akeka ko nawe agiye kwiga.

Ayinkamiye Emerence, umuyobozi w’Akarere ka Karongi, avuga ko yamubajije aho yiga undi avuga ko agiye gukorera amafaranga nibwo yahise amugarura muri Rutsiro.

Nyina ngo ntiyigeze amenya igihe umwana we yagendeye
Nyina ngo ntiyigeze amenya igihe umwana we yagendeye

Ati “Natwaye abana mu modoka b’abanyeshuri n’uyu mwana ajyamo mbavanye Rutsiro nzi ko bose ari abanyeshuri. Tugeze I Rubengera ndamukeka mubajije nawe ntiyampisha ambwira ko yari agiye gukorera amafaranga kandi yigaga mpita mugarura mpamagara iwabo.”

Ikimanizanye Anathalie nyina w’uyu mwana, avuga ko umwana we yagiye atabizi, abajije barumuna be bamubwira ko batazi aho yagiye nibwo ngo yabimenyesheje ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari batangira kumushakisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko hafashwe ingamba z’abana bata amashuri, kuko ngo aherutse kugirana inama n’abashinzwe uburezi n’inzego z’ibanze aho ngo hazajya higishwa abayeyi buri gihembwe akamaro ko gushyira abana mu ishuri.

Yongeraho ko babigishije n’uburyo bagomba kubana mu rugo, kuko ngo rimwe na rimwe bana bata amashuri bitewe n’umutekano muke ababyeyi bao bagaragaza mu rugo.

Uyu mwana abaye uwa gatatu ufashwe ataye ishuri agiye gukorera amafaranga, mu gihe cy’amezi ane, kuko mu kwezi kwa mbere abandi babiri b’imyaka 15 nabo barafatiwe i Karongi nabo bagiye gukorera amafaranga mu Mujyi wa Kigali bataye ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yarakoze cyane kugarura uwo mwana.ariko uwanditse iyi nkuru yaribeshye ntabwo AYINKAMIYE Clemence ayobora Karongi NI Meya wa Rutsiro.

Heza yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka