WDA irateganya ko muri 2024 abanyeshuri 60% bazaba biga mu mashuri y’imyuga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) bufite gahunda yo kongera amashuri y’imyuga ku buryo mu mwaka wa 2024 ayo mashuri azaba yigwamo na 60% by’abanyeshuri bose bo mu Rwanda.

Amon Kwesiga, umuyobozi w'ishami rishinzwe kugenzura ireme mu mashuri y'imyuga muri WDA yasobanuye gahunda WDA ifite mu minsi iri imbere
Amon Kwesiga, umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ireme mu mashuri y’imyuga muri WDA yasobanuye gahunda WDA ifite mu minsi iri imbere

Ibyo ngo bizagerwaho binyuze mu kongera ayo mashuri, no gukaza ubukangurambaga mu rwego rwo kurushaho guhindura imyumvire y’ababyeyi n’abana batarasobanukirwa neza akamaro k’amashuri y’imyuga hagamijwe kurushaho guteza imbere uburyo bwo guhanga umurimo.

Ibyo kugira ngo bigerweho kandi ni uko WDA ikomeje gutegura abarimu bihariye bifashishwa mu gutanga ubumenyi mu bigo by’amashuri y’imyuga, ahamaze gushingwa ikigo gishinzwe guhugura abarimu bigisha mu mashuri cyiswe (Rwanda TVET Trainer Instutute- RTTI) gikorera muri IPRC-Kigali, aho icyo kigo kimaze guhugura abarimu bagera ku 1000.

WDA kandi ikomeje gukangurira abanyeshuri barangije mu mashuri makuru ajyanye n’ubumenyi ngiro batarabona akazi kujya bitabira amahirwe bashyiriweho yo kwimenyereza umwuga (internship) mu gihe cy’amezi atandatu mu rwego rwo kurushaho kubafasha gukarishya ubumenyi ngiro.

Amashuri y’imyuga mu Rwanda ni 350, aho muri gahunda za WDA, ayo mashuri agiye kongerwa, buri murenge mu gihugu ukazubakwamo ishuri ry’imyuga, mu rwego rwo guteza imbere ayo mashuri agira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo.

WDA yatangije amahugurwa ku bashinzwe uburezi mu mirenge 416

Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ikigo gifasha mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), ku itariki 26 Ugushyingo 2019, cyatangije amahugurwa mu gihugu hose ahuza abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’igihugu.

Mu ntara y'amajyaruguru amahugurwa ari gukurikiranwa n'abakozi 89 bashinzwe uburezi baturutse mu mirenge yose igize iyo ntara
Mu ntara y’amajyaruguru amahugurwa ari gukurikiranwa n’abakozi 89 bashinzwe uburezi baturutse mu mirenge yose igize iyo ntara

Ni gahunda yateguwe mu ntara zose z’igihugu, mu rwego rw’intara y’Amajyaruguru ayo mahugurwa akaba ari kubera mu Karere ka Musanze, ahahuriye abashinzwe uburezi 89 baturutse mu mirenge yose igize iyo ntara.

Intego nyamukuru y’ayo mahugurwa, ni ukurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga, kwiga uburyo hakongerwa amashuri y’imyuga no gushyiraho ibipimo amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro agomba gukurikiza, nk’uko bivugwa na Amon Kwesiga, umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ireme mu mashuri y’imyuga muri WDA ushinzwe itsinda riri guhugurirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Agira ati “Biteganyijwe ko duhugura abakozi 416 bashinzwe uburezi mu mirenge y’igihugu cyacu. Ikigamijwe ni ukugira ngo turusheho kunoza za nshingano WDA ifite.

Murabizi ko ibijyanye n’ireme ry’uburezi biratureba kurikurikirana mu mashuri, murabizi ko ibijyanye n’amashuri mashyashya ashaka kuvuka n’amaporogaramu mashya ibyo biratureba, ikindi ni ibijyanye no gushyiraho ibipimo amashuri yacu agomba gukurikiza kuko na byo biratureba”.

Akomeza agira ati “Mu bugenzuzi bwakozwe mu myaka yahise muri 2017/2018 ndetse n’uyu mwaka, amaraporo yagiye agaragaza ko abakozi bakurikirana amashuri yacu umunsi ku wundi mu mirenge nta bumenyi buhagije bafite ku mashuri yacu. Muri izo nshingano eshatu nakomojeho za WDA, turavuga tuti dutegure amahugurwa abahuriza hamwe, azamura ubushobozi n’ubumenyi bwabo, kugira ngo bazabashe gufasha amashuri yacu”.

Amon Kwesiga, avuga ko mu gihe abo bakozi badafite ubushobozi buhagije no kudasobanukirwa inshingano bashinzwe, byagiye bidindiza ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga, aho byanagaragaye ko imibare ikiri mito muri ayo mashuri, mu gihe hakiri amashuri agiheza abana bayaturiye bifuza kuyagana biga bataha.

Urugero yatanze ni urwo mu Karere ka Burera ku kigo cy’amashuri cya Kabona TVET, aho yagisuye asanga hari abana bafite amanota asabwa kandi bifuza kwirihira amashuri baturiye icyo kigo, ariko ubuyobozi burabangira aho yavuze ko ibyo bidakwiye.

Ati “Nageze ku ishuri ryitwa Kabona TVET ntungurwa n’uburyo umuyobozi yanga kwakira abana bujuje amabwiriza asabwa baturiye icyo kigo bashaka kwirihira bakiga bataha. Mbajije igitera uwo muyobozi kutakira abana bujuje ibisabwa bifuza kwiga muri iryo shuri, ambwira ko ubuyobozi bw’akarere bwabyanze ngo ni ikigo cyigamo aboherejwe na Leta gusa. Ibyo si byo, niba umwana afite inota fatizo ryemewe na Leta, ni gute agomba guhezwa mu ishuri ashaka kandi rimwegereye kabone nubwo Leta itamwoherejeyo”.

Ngo bimwe mu byatumye hategurwa ayo mahugurwa ni uko byagaragaye ko abashinzwe uburezi mu mirenge badasobanukiwe n'imikorere y'amashuri y'imyuga
Ngo bimwe mu byatumye hategurwa ayo mahugurwa ni uko byagaragaye ko abashinzwe uburezi mu mirenge badasobanukiwe n’imikorere y’amashuri y’imyuga

Mu bitekerezo byatangiwe muri ayo mahugurwa, abashinzwe uburezi mu mirenge barishimira ko hari byinshi bakomeje kungukira muri ayo mahugurwa batari basobanukiwe, bakavuga ko ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga rigiye kurushaho kwiyongera kuko hari inshingano batajyaga buzuza uko bikwiye.

Ntakirutimana Cecile ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ati “Twe dushinzwe uburezi mu mirenge, twajyaga duhura n’ibibazo byinshi kubera kudasobanukirwa imikorere y’ayo mashuri y’imyuga, n’uburyo bwo kuyateza imbere. Ntitwamenyaga ngo ishuri ry’imyuga kugira ngo rishingwe riba ryujuje iki, abarimu bashinzwe kwigisha muri ayo mashuri baba bafite ubuhe bumenyi, ese abana bo basabwa guhabwa ubuhe bumenyi. Ibyo byose ntabwo twari tubisobanukiwe ariko ubu dutangiye kubyumva”.

Byukusenge Jean Claude ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke ati “Twajyaga dukora ibyo tudasobanukiwe, ariko aya mahugurwa aje ari igisubizo. Tugiye gusobanukirwa itandukaniro z’inshingano hagati ya WDA na Rwanda Polytechnic. Twajyaga duhura n’ibibazo tudashobora gukemura kandi biri mu nshingano zacu, ariko aya mahugurwa aje ari ibisubizo kuko turasobanukirwa neza imikorere y’amashuri y’ubumenyi ngiro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ndabyishyimiye cyane! Gusa mfite impungenge mwitangwa ryamahugurwa kubashaka kwigisha muri WDA. Nkubu njye niga Forest engineering and wood techinology kd mfite iyo mpumbero yo kuzatanga ubumenyi mubanyeshuri,ubu niga kaminuza. ariko ikibazo mfite nukuntu nabigeraho ntarize education? ese ayo mahugurwa harukuntu ateguye neza kuburyo nababandi bafite ubushobozi bukeya bakwisanamo. ese byashoboka ko nanjye nize ayo masomo nakwisangamo nkaba najya gutanga umusanzu wanjye mukwigisha? Murakoze!! Cyane ka nizereko muzansubiza

UWIRINGIYIMNA Phocas yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Ndabyishyimiye cyane! Gusa mfite impungenge mwitangwa ryamahugurwa kubashaka kwigisha muri WDA. Nkubu njye niga forest engineering and wood techinology kd mfite iyo mpumbere yo kuzatanga ubumenyi mubanyeshuri,ubu niga kaminuza. ariko ikibazo mfite nukuntu nabigeraho notarize education? else ayo mahugurwa harukuntu ateguye neza kuburyo nababandi bafite ubushobozi bukeya bakwisanamo. else byashoboka ko nanjye nize ayo masomo nakwisanga nkaba najya gutanga umusanzu wanjye mukwigisha? Murakoze!! Cyane ka nizereko muzansubiza

UWIRINGIYIMNA Phocas yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Mtubarize DWA iguhe izatangariza urutonde rwabahawe akazi ko kwigisha

Mk yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ariko niba amabwiriza yo kwakira Ababa mubigo by’ imyuga by a Leta atandukanye n’ ayibindi bigo,mwaba mwaragize neza ! Abagenzuxi b’ amashuri baturutse muri MINEDUC nabo bazaga mubugenzuzi bakamerera nabo abayobozi b’ ibigo ngo basizemo Ababa kuburyo budasobanutse.Niba byaravuguruwe turabadhimye

Kwizera Prosper yanditse ku itariki ya: 27-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka