Uturere tutakoze urutonde rw’abarimu twatumye bamara amezi 2 badahembwa

Abarimu bo mu turere tugera kuri 20 mu gihugu bamaze amezi abiri badahembwa kubera ko uturere bakoreramo tutakoze urutonde rwabo nk’uko babisabwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo Salus mu cyumweru cyarangiye tariki 25/03/2012. Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yasobanuye ko uturere 10 gusa aritwo twakoze urutonde uko byasabwaga kandi ko twabonye amafaranga.

Hari uturere 10 twabanje gusabwa gukosora urutonde twari twatanze. Ubu harimo gusuzumwa amalisiti yatanzwe niba nta kibazo kirimo ku buryo bishoboka ko utwo turere na two twabona amafaranga. Utundi turere 10 dusigaye two turacyasubiramo urutonde twari twatanze kuko harimo ibibazo.

Minisitiri Murekezi Anastase yatunze urutoki tumwe mu turere twadindije iyi gahunda turimo Gicumbi na Kirehe. Tumwe mu turere twarangije gukora urutonde uko bigomba two mu ntara y’amajyepfo nka Ruhango batangiye gutanga amafaranga.

Kuba iki kibazo kimaze kubazwa inzego nyinshi ntizigaragaze impamvu ifatika abarimu badahabwa imishahara yabo, taliki 26/03/2012, Minisiteri ishinzwe umurimo n’abakozi ba Leta, Minisitere y’uburezi, Minisitere y’igenamigambi hamwe na Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu zarahuye kugira ngo zige uburyo cyacyemuka.

Imwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama ni uko abarimu bo mu turere 10 twatunganyije neza amarisiti batangira guhembwa; nk’uko bitangazwa n’itangazo rya Ministeri y’uburezi.

Kudahembwa kw’abarimu bikomeje guteza ikibazo kuko abarimu benshi bavuga ko ubuzima bwabo butameze neza ndetse nabo bikopeshaho bamaze kubarambirwa.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, umushahara wa marimu wongereweho 10% kandi biteganyijwe ko ubwo abandi bakozi ba Leta bazongezwa muri Nyakanga, mwarimu azongera yongezwe ayandi 10%.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko se kuki abarimu mu rwanda bakomeza guteshwa agaciro? uziko wagirango abo bayobozi bo ntibigeze babanyura imbere kdi tuziko mwarimu ariwe ukuza buri wese; byakagombye gusubirwamo kuko icyo kibazo kigaruka kenshi; plz bayobozi babifite munshingano zabo mugerageze

John yanditse ku itariki ya: 28-03-2012  →  Musubize

None se muzagire kubaha intica ntikize,mwongereho no kubatindira bene ako kageni. Abana rero bajya basohoka ari nta kigenda muvuze induru ngo ireme ry’uburezi ryaratakaye,nimurabibona dore ko n ’abo barimu baricecekeye.none hazakurikiraho iki?

Ann yanditse ku itariki ya: 28-03-2012  →  Musubize

Cyuzuzo ibyo avuze ni ukuri kabisa, none abo muri MINEDUC bahindagura gahunda ya placement ubwo baba bibaza ko bizagenda bite. Gusa njye nsabira abakozi bo mu turere kuko abo hejuru iyo babagora

matsiko yanditse ku itariki ya: 27-03-2012  →  Musubize

Itinda ry’imishahara y’abarimu ntiryatindijwe n’uturere nk’uko bivugwa kuko uturere twatangiye guhabwa uburenganzira bwo gutegura imishahara mu mpera z’ukwa2 kandi uturere ntitwahemera rimwe kuko n’iyo bigeze minecofin babanza kukora igenzura rya kamwe kagahemba bakabona gukurikizaho ahandi. Murumva namwe igihe bifata kugirango uturere 30 tuzarangire kandi nta na team y’abantu nibura barenze 2 bakora iryo genzura.MINEDUC ikwiye kujya itanga gahunda y’ishyirwa mu myanya ry’abarimu mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira kuko hagiye habaho guhindagura uburyo bashako ko abo barimu bashyirwa mu myanya bituma kwemeza placement bikorwa guhera mu mpera za Gashyantare ari nabyo mbona byateje ikibazo cyo gutinda guhemba abarimu ukwezi kwa 2,3. Ariko nyine insina ngufi niyo bacaho amakoma.....ubwo uturere nitwo tubibazwa.

cyuzuzo ange yanditse ku itariki ya: 27-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka