Uturere turasabwa gukurikirana urubyiruko rurangiza Iwawa

Minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philibert, arasaba abayobozi b’uturere gushaka uburyo hajya habaho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko ruba rurangije imyuga itandukanye mu kigo cya Iwawa, mu karere ka Rutsiro.

Ibi minisitiri abitangaje, tariki 08/01/2012, ubwo yagiraga icyo avuga ku makuru amaze iminsi avugwa ko rumwe mu rubyiruko rurangiza kwiga imyuga mu kigo cya Iwawa bagaruka bagasubira mu buzererezi.

Ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku rubyiruko rurangije amasomo y’imyuga mu kigo cya Iwawa kunshuro ya kabiri mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, byagaragaye ko mu bana 752 barangije mu kiciro cya mbere 18 muri bo bari barasubiye mu buzererezi.

Mu kiganiro twagiranyi na minisitiri w’urubyiruko tariki 09/01/2012 kuri telephone, yavuze ko batangiye kubiganiraho n’abayobozi b’uturere kugirango uru rubyiruko rufashwe mu kwihangira imirimo rugendeye ku bumenyi bwibanze ruba ruvanye mu kigo kigisha imyuga Iwawa.

Minisitiri Nsanzimana ati “ubwo twari Iwawa niba ubyibuka neza, iki ni kimwe mu bibazo byagaragajwe kandi urumva ko gikomeye, ubu rero turi kuvugana n’ubuyobozi bw’uturere ngo hagire icyakorwa kandi utu turere turadusaba kwita no gukurikirana uru rubyiruko kuko Iwawa buriya haradufasha cyane”.

Ubwo hatangwaga impamyabumenyi kuri aba bana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul, yatangaje ko agiye gusaba uturere gushyiraho ikigega cyihariye kizajya gifasha urubyiruko rurangije Iwawa mu kwihangira imirimo.

Magingo aya, ikigo cya Iwawa kimaze gutanga impamyabumenyi k’urubyiruko rugera ku 1945 mu byiciro bitandukanye by’imyuga.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka