Umunyeshuli ntiyatsinda neza afite ibibazo: Soeur Marie Marceline

Mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza bagatsinda nk’abandi, ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuli Notre Dame de la Visitation de Rulindo, bakusanyije inkunga yo gufasha abana biga muri icyo kigo batishoboye.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo Soeur Marie Marceline ngo umwana ugiye kwiga afite ibibazo biramugora mu myigire ye ndetse bikanagira n’ingaruka ku manota abona. Akaba ari yo mpamvu batekereje kuri abo bana kugira ngo babafashe bityo bige neza bazabashe kwiteza imbere no kwikura muri ubwo buzima bwo kubaho batishoboye.

Yakomeje avuga ko intandaro yabyo ari uko bigeze kubona umwana wabuze isabuni akameshesha imyenda ye ifuro ryamesheshejwe na mugenzi we warangije kumesa. Ibyo ngo nk’umurezi yasanze bidakwiye. Ikindi kandi ngo iyo umwana adafite ibikoresho aba akeneye bimutera ingeso nyinshi zitari nziza nko kwiba, ishyari, kwiyandarika, n’ibindi bimubuza kwiga neza.

Icyo gikorwa ariko ngo sibwo kigitangira kuko ikigo cyabanje kujya gifasha abo bana, nyuma abanyeshuli nabo babigiramo uruhare ubwo bakusanyaga inkuga hagati yabo bakabafasha ariko ikigo kibonye ko abo bana bamaze kuba benshi bikarenga ubushobozi bwabo biyambaje ababyeyi maze nabo babyakira neza.

Umwana wavuze mu izina ry’abana 60 bahabwa ubwo bufasha, yashimiye ababaha iyo nkunga, ababwira ko igikorwa cyabo ari ingirakamaro kuko ibikoresho by’ibanze babibabonera maze bakabasha kwiga neza badahangayitse kandi bagatsinda.

Umuyobozi w’icyo kigo nawe yongeyeho ko iki ari igikorwa kiza kuko nyuma y’aho babitangiriye hari impinduka zigaragara ati: “ubu nta bana bakibura ibikoresho kandi n’imyigire y’abana igenda neza nk’uko bigaragarira ku manota babona.”
yakomeje kandi ashishikariza aho bataratera iyi ntambwe kubishyira mu bikorwa kuko bifasha abanyeshuli mu myigire yabo. Yongeyeho ko umunyeshuri atatsinda afite ibibazo akaba akangurira ababyeyi kuzuza inshingano zabo ntibohereze abana nta bikoresho babahaye kandi bazi ko bazabikenera.

Urwunge rw’amashuli Notre Dame de la visitation de Rulindo ruherereye mu karere ka Rulindo, akaba ari cyo kigo kiri ku mwanya wa mbere ku rwego rw’akarere mu kiciro rusange, kikaba ku mwanya wa 11 mu rwego rw’igihugu ku barangiza. Mu mwaka ushize wa 2010 mu banyeshuli 24 bakoze ikizamini cya Leta bose baratsinze, abagera kuri batatu gusa nibo batabashije kubona bourse izabafasha kujya muri kaminuza.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka