Umunsi w’umurimo ubabera umwanya wo kwisuzuma

Abarimu bigisha muri Ecole Secondare de Kigoma, baravuga ko umunsi w’umurimo ubabera umwanya mwiza wo kwisuzuma bareba niba intego bihaye barazigezeho.

Babigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umurimo tariki 2 Gicurasi 2016, ubusanzwe uba tariki 1 Gicurasi buri mwaka.

Abarimu baraharura bagakeburana.
Abarimu baraharura bagakeburana.

Bakavuga ko kuri uyu munsi iyo bahuye bicara bakungurana inama bareba niba intego bihaye zaragezweho, ndetse bakafatira hamwe ingamba mu kunoza umurimo w’ubutaha.

Cyuzuzo Jean Paul, n’umurezi muri iki kigo giherereye mu karere ka Ruhango, watoranyijwe nk’umwe mu barimu babaye indashyikirwa mu kazi ke, aranabishimirwa, avuga ko uyu munsi w’umurimo, ubabera umwanya mwiza wo guhura bakibukiranya inshingano zabo.

Yagize ati “Nka njye wanahembwe, bihita binyereka ko inshingano zanjye nazikoze neza, bigatuma niha izindi ntego kuko ubu izi ari mbaraga baba bampaye.

Uyu munsi kuri twe n’ingenzi pe, kuko nuwagize integer nke bagenzi be baramukebura rwose agasubura ku murongo, umurimo twiyemeje tukawukora neza.”

Bahembye umwarimu wabaye indayishyikirwa Cyuzuzo Jean Paul.
Bahembye umwarimu wabaye indayishyikirwa Cyuzuzo Jean Paul.

Umuyobozi w’iri shuri Kagabo Mansuet, avuga ko uyu munsi iyo bahuye, bongera gukebura abarimu babibutsa indangagaciro nk’abantu bakora umurimo wo kurera abazabera ejo heza h’igihugu, babasaba gukomeza gukunda umurimo wabo.

Yavuze ko iyo bahuye basasa inzobe bakabwizanya ukuri, haba ari ahagenze neza cyangwa nabi, ibi bikabafasha kwikebura bagakorera ku ntego, kugirango ab barera bazavemo abantu bafitiye akamaro igihugu n’abagituye.

Eugene Munyemana, ushinzwe uburezi mu murenge wa Ruhango ari naho iri shuri riherereye, yavuze ko kugeza ubu bitewe na gahunda Leta igenda ishyiriraho abarezi , barimo kugenda biteza imbere ku buryo bugaragara.

Ati “Bitewe na gahunda ya mwarimu sacco, amahugurwa bahabwa, ibi byatumye mwarimu atinyuka inguzanyo agakora udushinga tumuzamura, bikanamuha imbaraga zo z’umurimo we w’uburezi.”

Kuri uyu munsi waranzwe no kungurana ibitekerezo n’ubusabane, abarimu bavuga ko bagiye kurushaho gukora umurimo wabo neza, ariko banakomeza gushaka icyabateza imbere, kuko amahirwe bafite ari menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka