Umubare w’abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga kaminuza wongerewe
Umubare w’abanyeshuri bari mu byiciro by’ubudehe bemerewe inguzanyo zo kwiga kaminuza warongewe ugera ku 13298 bavuye ku 6020, nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi babo bagaragarije ko batishimiye imibare yari yatanzwe mbere.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26/09/2013, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Herabamungu, yavuze ko Guverinoma yateranye igasanga ari ngombwa ko abanyeshuri bakongerwa binyuze mu isuzuma bakoze.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda ntawe ipfukirana. Izi nzego zaragiye zisura buri mwana bakareba koko izo nguzanyo niba bazikwiriye, baza gusanga abana bagera kuri 13,298.”

Abana 81%, bangana n’abanyeshuri bagera ku 10.216 bazahabwa inguzanyo yose harimo n’amafaranga yo kubarihira imirire n’ayo kubafasha ku myigire.
Abagera kuri 18%, bangana n’abanyeshuri 2388 basabye guhabwa inguzanyo y’igice (50%) hanyuma ikindi gice bakacyiyishyurira. Naho abagera kuri 1% bangana n’abanyeshuri 92 nibo bavuze ko bashoboye kwiyishyurira.
Mu gihe icyemezo gishya cyari kitarashyirwa ahagaragara abari bamaze kwiyandikisha mu bigo bya kaminuza bagera kuri 70%.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Leta yacu kuba ikemuye iki kibazo mu nzira nziza. Ikigaragara ariko ni uko abaturage badafite ubushobozi bwo kurihira abana muri kaminuza, kuko iyi mibare yerekanye nyine ko byibuze 81% batabishoboye kand Leta nayo yabyiboneye iranabyemera. Ibyiciro by’ubudehe rero bikwiye gusubirwamo, cyangwa hakongerwa ibyiciro by’abo Leta ifasha (ntibibe 1 na 2 gusa, hakajyamo na 3 na 4).
ariko se ubundi bazajya barindira ko abanyarwanda bashyuha mumitwe kugirango bakosore amakosa? bagiye babanza bakajya inama?