Ubuzima burategurwa ntabwo ari impano-Nikuze w’imyaka 12

Abana batozwaga imyuga mu gihe cy’ibiruhuko muri IPRC East baravuga ko bahakuye icyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Abo bana 54 biga mu mashuri abanza bari bamaze ukwezi bigishwa imyuga itandukanye muri IPRC East hagamijwe kuyibakundisha muri gahunda yiswe”Space For Children” Urubuga rw’abana.

Abantu bari batangajwe no kubona ukuntu umwana wiga mu mashuri abanza asenya mudasobwa akongera akayiteranya.
Abantu bari batangajwe no kubona ukuntu umwana wiga mu mashuri abanza asenya mudasobwa akongera akayiteranya.

Basoza amasomo y’imyuga bahabwaga kuri uyu wa 23 Ukuboza 2015, abo bana bagaragarije ababyiyi babo ubumenyi bahakuye.

Bamwe muri bo berekanye ko bashoboye kwihamburira mudasobwa bakongera bakayiteranya, kubaka amazu, gukora amashanyarazi n’indi myuga.

Nikuze Valentine w’imyaka 12, wavuze mu izina ry’abandi bana, yemeje ko ubumenyi bakuye muri iryo shuri bubahaye icyerekezo cy’ubuzima bwabo ngo kuko ubuzima butegurwa atari impano.

Yagize ati “Kubaho neza ntibigwirira umuntu cyangwa ngo bibe impano ugabirwa, ahubwo biraharanirwa. Gutozwa umwuga tungana dutya bidusigiye icyerekezo cy’ubuzima bwacu cyo guhitamo umwuga kuko ari yo nzira yihuse yo kwiteza imbere.”

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye kureba ubumenyi abana babo bakuye muri iri shuri, yashimye ubuyobozi bwa IPRC East kubera gahunda nziza bashyizeho yo gufasha abana biga mu mashuri abanza, n’ayisumbuye babigisha imyuga.

Yagize ati “Duhereye ku byo tubonye abana bacu bamenye mu kwezi kumwe gusa, bitwereka ko ubumenyingiro butojwe abana bakiri bato bwaba isoko y’iterambere ry’igihugu cyacu n’imiryango yacu.”

Ubwubatsi ni kimwe mu byo abana bishimiye kwiga mu biruhuko.
Ubwubatsi ni kimwe mu byo abana bishimiye kwiga mu biruhuko.

Umuyobozi Wungirije wa IPRC East ushinzwe imari n’ubutegetsi, Habimana Kizito, avuga ko yaba gahunda ya “Space for children” igenewe abana biga mu mashuri abanza, ndetse na gahunda ya “Make Them Job Creators” yagenewe abiga mu mashuri yisumbuye bazitangije bagamije kurema mu bana n’urubyiruko icyerekezo.

Yagize ati “Mu by’ukuri umwana utari kwiga ahangaha arimo arahomba.Twiyemeje kubafasha tubatoza kugira icyerekezo kuko tuzi neza ko ujya kubaka igihugu atangirira ku rubyiruko.”

Habimana Kizito yakomeje avuga ko izi gahunda zizajya zibaho buri mwaka mu gihe cy’ibiruhuko birebire.

Kwiga aya masomo ni ubuntu, gusa umubyeyi agasabwa amafaranga ibihumbi 29 afasha mu kugura isarubeti, ubwishingizi n’ibindi nkenerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje Kubashimira Cyane,nsaba Ko Mwajyatmutwandikir a Mateka Yurwanda Cyane Cyane Imigani Ninkomoko Yayo.Murakoze

Nsengimana Gilbert yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka