Uburyo bushya bwo kwakira abanyeshuri bashya muri NUR

Hashize imyaka igera kuri itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwakira abanyeshuri bashya baba baje gutangira amasomo. Abanyeshuli bashya bamara icyumweru cyose (induction week) basobanurirwa banamenyerezwa ubuzima bwo muri kaminuza.

Uyu mwaka iyi gahunda ikaba yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakiraikazarangira ku wa gatanu tariki ya 4 Ugushyingo. Bimwe mu bintu bikorwa muri iki cyumweru harimo kwakira abanyeshuri bashya, kubereka ahantu h’ingezi hatandukanye muri kaminuza harimo ibyumba byo kubamo, amashuri, uburiro, inzu y’imyidagaduro n’ahandi. Harimo kandi kubaha inyigisho zitandukanye zibafasha mu myigire yabo ndetse no mu buzima busanzwe. Hiyongeraho no kubasusurutsa binyujijwe mu matorero atandukanye n’ibindi.

Muri iki cyumweru cya “induction week” iyo umunyeshuri aje ahita yakirwa akigera ku marembo ya kaminuza aho asanga bamwe mu banyeshuri bamenyereye bari mu ihema riba ryateganijwe biteguye kumwakira. Muri iri hema niho umunyeshuri yerekanira ibyangombwa asabwa kugira ngo yemererwe kwiga muri kaminuza hanyuma bakamwohereza mu kigo imbere aho asanga abandi biteguye kumwereka aho amacumbi ari hanyuma yagera ku macumbi naho akahasanga abandi bantu bashinzwe kumwereka icyumba azajya abamo.

Benshi mu banyeshuri bashya twabashije kuganira bemeza ko iyo iyi gahunda itabaho byari kubagora kwibona muri kaminuza. Uwitwa Jeanne D’Arc Nyiransabimana yagize ati “Nabonye iyi gahunda ari nziza. Hari abantu bakira abantu neza bakabereka ibyangombwa byose bisabwa”.

Bamwe mu banyeshuri bageze muri kaminuza mbere y’uko “Induction week” itangira badutangarije ko mbere byari bigoranye kuko hari benshi bazaga batazi aho bajya. Pascal Mutarambirwa amaze imyaka ine muri kaminuza. Yinjiye muri kaminuza iyi gahunda itaratangira. Yagize ati “Twebwe tuza twaje twiyobora kuburyo bamwe banaraye Bâtiment Central (iyi ni inzu ubusanzwe igizwe n’amashuri), ariko ubu umwana araza bakamwereka icumbi.Ubanza banabasasira ahari!”

Umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’ u Rwanda, Silas Lwakabamba agira abanyeshuri bashya inama yo kwiga bashyizeho umwete. Yabakanguriye gukora batikoresheje, kugira ikinyabupfura, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose ndetse n’ingengabitekerezo ya Genoside.

Abanyeshuri bashya bagera ku 2800 nibo bagomba kwakirwa muri Kaminuza uyu mwaka.

Jacques FURAHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka