Uburezi bugamije amahoro buri kwifashishwa nk’ipfundo ry’ubumenyi

Umuryango Ricad Rwanda wahuguye abanyeshuri 250 ba Lycée de Kigali kuri gahunda y’uburezi bugamije amahoro mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.

Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki 27 Ukwakira 2015, cyibanda ku mibanire yuje amahoro hagati y’aba banyeshuri. Kizakurikirwa n’ibindi kugeza babonye inyemezabumenyi zizatuma nabo bakwemererwa guhugura abandi.

Mu mahugurwa aba banyeshuri bahawe byitezwe ko bazahugura bagenzi babo.
Mu mahugurwa aba banyeshuri bahawe byitezwe ko bazahugura bagenzi babo.

Ricad Rwanda ikaba ishamikiye ku wundi muryango mpuzamahanga witwa Peace Education Program (PEP), usakaza uburezi bugamije amahoro mu byiciro bitandukanye by’abantu ku isi.

Umuyobozi w’uwu muryango, Mushimiyimana Diane, avuga ku kamaro k’iyi gahunda, yagize ati" ikigamijwe ni ukumvisha abahugurwa ko umuntu agomba kubanza kwiyumvamo amahoro ubwe akabona akayaha bagenzi be bityo bakungurana ubumenyi kuri iyi gahunda.”

Avuga ko iyi gahunda izagezwa ku Banyarwanda benshi bashoboka hifashishijwe abahuguwe mbere kandi ikaba itareba abanyeshuri gusa cyangwa abize muri rusange ahubwo ko ireba buri muntu wese kuko amahoro akenewe na bose.

Mushmiyimana yongeraho ko uyu muryango akuriye utanga n’ubufasha bufatika ku miryango imwe n’imwe ikennye cyane kugira ngo yibature ubukene kuko ngo utabona uko wiha amahoro kandi hari ibibazo bikugarije utarabona uko ubikemura.

Ukuriye PEP, Becky Resnick, avuga ko abahuguriwe uburezi bugamije amahoro, babona umwanya wo kwisuzuma mu mitima yabo, ntibahubuke bityo bakirinda kubangamirana kuko ari yo nzira y’amakimbirane.

Umwe mu banyeshuri bahuguwe, Kabasinga aline, avuga ko hari icyo byamufashije, ati “Icyo mbashije kumenya ni uko amahoro ari kimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu buzima kandi ko adatoragurwa ahabonetse hose.”

Gahunda y’uburezi bugamije amahoro yari isanzwe iri mu bihugu 173 ku isi hakiyongeraho n’u Rwanda. Muri Afrika yari isanzwe iri mu bihugu bibiri gusa, ari byo Afrika y’Epfo na Ghana mbere y’uko u Rwanda rwiyongeraho.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka