U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umwarimu

Kimwe n’ahandi kw’isi u rwanda rwizihije Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu. kurwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe kuri stade regional inyamirambo kuri uyu wagatatu tariki ya 5 Ukwakira 2011,insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragiri iti:uruhare rw’umwarimu mu buringanire n’ubwuzuzanye.

Bimwe mubyaranze uyu munsi harimo gushimira mwarimu ubwitange adahwema kugaragaza mu gutanga ubumenyi n’uburere kubana b’igihugu akaba ari no muri urwo rwego hahembwe abarezi b’indashyikirwa batoranijwe muturere twose tw’igihugu, abakoresheje neza inguzanyo bahawe n’umwalimu SACCO ndetse n’uturere twabaye utwambere mu bikorwa by’uburezi.

Mu ijambo rye Ministre w’intebe akaba n’umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye abarimu ubwitange n’umurava bagaragaza mu guha abana b’igihugu ubumenyi bufite ireme bubafasha kwigirira umumaro mu buzima bwabo n’ubw’igihugu.yakomeje asaba ababyeyi kudaterera iyo ahubwo bagafatanya n’abarezi kugirango ubumenyi abana bahabwa bujyane n’uburere.

Yanasabye abarezi kuba intangarugero kugirango babere abo barera urumuri kandi abizeza ko inzitizi bahura nazo leta y’urwanda izizirikana kandi ko icyizere gihari kuko hamwe nabo nta kigomba kubananira ngo kuko intore nziza igomba gushaka inzira hose niyo haba inzitane.

Uwari uhagarariye abarimu mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibyo birori yashimye ibikorwa bagenerwa nk’umwalimu Sacco ibafasha kubona inguzanyo,agahimbazamushyi bagenerwa,gahunda ya gira inka...,yibukije abari aho ko uyu ari umunsi wo kwongera gutekereza kuburezi n’akamaro bufitiye isi ndetse n’urwanda,yibukije bagenzi be bafatanyije umurimo wo kurera ko aheza urwanda rugana nabo bagomba kubigiramo uruhare batanga uburezi bufite ireme cyaneko uburezi nyabwo ari umusingi mw’iterambere, yagarutse kandi kunzitizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi zirimo niz’ubushobozi buke ugereranije nibiciro biri kw’isoko, bityo asaba ko bakoroherezwa kuri gahunda zimwe na zimwe mu rwego rwo kuzamura ubuzima bwa mwalimu nko kuba hatakatwa imisoro kugahimbazamusyi bahabwa.

Naho ministiri w’uburezi bwana Piere Damien HABUMUREMYI yijeje abarimu batabashije gukomeza amashuri ko bazafashwa kuyakomeza bafatanyije n’ishuri rikuru nderabarezi n’amashami yaryo ari hirya no hino mu gihugu.yasabye abarezi kwiha agaciro,bakitabira gahunda za leta,gushishikariza abana kwiga birinda ibiyobyabwenge n’inda z’indaro kandi bagakumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irishingiye ku gitsina.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka