Rwamagana: Hubatswe utwumba tw’abana b’abakobwa ku mashuri ya 12YBE

Urwego rugenzura ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere rwashimye abayobozi n’abaturage b’akarere ka Rwamagana ku gikorwa cyiza cyo kugira icyumba cy’umwana w’umukobwa kuri buri shuri mu bigo by’amashuri yisumbuye 32 bitangirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 biri muri ako karere.

Aka kumba k’umwana w’umukobwa kashyiriweho by’umwihariko abanyeshuri b’abakobwa bageze mu cyiciro cy’ubwangavu, baba batangiye kujya mu mihango.

Biteganijwe ko aka kumba kazaba karimo ibikoresho bikenerwa n’umukobwa uri mu mihango, birimo ibitambaro byabugenewe bita cotex, amazi n’isabune, aho kogera hatunganye, ibitambaro byo kwihanagura amazi, igitanda n’ibindi. Ni biba ngombwa, umwana wagiye mu mihango azajya aharuhukira cyangwa se niba abishoboye ahite asubira mu ishuri gukomeza amasomo.

Ukuriye urwego rugenzura ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere, Odda Gasinzigwa, yashimiye abayobozi n’abaturage b’akarere ka Rwamagana kuba barageze kuri iyi ntego yo kubakira abanyeshuri b’abakobwa akumba kabo kihariye kuko kazafasha mu kuzamura ubuzima bw’umwana w’umukobwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Nehemie Uwimana, avuga ko akumba k’umukobwa ari ikimenyetso cy’ubuzima bwiza cyizatuma abakobwa badasiba ishuri kubera ko bageze igihe cyo kujya mu mihango.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yongeyeho ko imihango ari ubuzima ikaba idakwiye kugira uwo ibuza kwiga no gukora ibindi byose byamugirira akamaro.

Ubusanzwe, henshi mu mashuri bamenyereye ko iyo umukobwa agiye mu mihango ari ku ishuri ahita ataha. Bamwe ndetse, barimo n’abakobwa ubwabo, babyita ko yarwaye, bityo akaba atakomeza kwiga.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mba ndoga RWABUTOGO mwarimu abonye akumba ko kujya apfuburiramo abamaze gupfundura amabere no kubabwira ko imihango ikizwa no gukora imiHUZABITSINA.
Ubwo rero mwazagenzura neza mugakora ubushakashatsi amezi atatu nyuma y’uko ibyo byumba byuzura ko nyuma y’ayo mezi nta mukobwa uzaba yaratwaye inda

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 27-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka