Rutsiro: Handicap International irishimira aho isize uburezi budaheza

Umuryango utari uwa Leta ufasha abafite ubumuga wa Handicap International wishimiye aho usize ugejeje gahunda y’uburezi budaheza mu gihe umaze ukorera mu Karere ka Rutsiro.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/12/2014 mu muhango wo gusoza ibikorwa bwawo muri aka karere mu gihe wari wihaye cyo guteza imbere gahunda y’uburezi budaheza kingana n’imyaka ibiri.

Uwari uhagarariye Handicap International mu turere twa Ngororero, Karongi na Rutsiro, Marie Rose Ntawiha yatangaje ko umusaruro bari biteze muri uyu mushinga wo guteza imbere uburezi budaheza bawubonye aho bafite ubumuga bahawe uburenganzira bwo kwigana n’abatabufite.

Yagize ati “Mu by’ukuri tubona umusaruro twarawubonye muri iyi myaka ibiri twamaze muri Rutsiro duharanira guteza imbere uburezi budaheza kuko abana twarababonye tubashyira mu bigo by’mashuri bitandukanye”.

Ntawiha yishimiye intambwe uburezi budaheza bwateye.
Ntawiha yishimiye intambwe uburezi budaheza bwateye.

Ntawiha yanashimiye abarezi bigishije abo bana bafite ubumuga butandukanye ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bafatanyije muri gahunda zitandukanye.

N’ubwo babonye umusaruro ariko ngo bahuye n’imbogamizi zitandukanye nko kuzamura imyumvire y’ababyeyi yari hasi ariko buhoro buhoro yarazamutse, n’imiterere y’Akarere ka Rutsiro itoroheje ingendo nk’uko babyifuzaga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’baturage, Nyirabagurinzira Jacqueline yashimiye uyu mushinga wa Handicap International ku gikorwa wakoreye mu karere kandi ngo abona warabahaye umusanzu ukomeye mu burezi.

Ati “Handicap international yaradufashije cyane aho umubare w’abafite ubumuga butandukanye biyongereye mu mashuri”.

Abarezi bahuguwe ku gukoresha ibimenyetso kugira ngo babone uko bigisha abatumva n'abatavuga.
Abarezi bahuguwe ku gukoresha ibimenyetso kugira ngo babone uko bigisha abatumva n’abatavuga.

Yavuze ko ababyeyi bagifite imyumvire ko umwana ufite ubumuga adakwiye kugana ishuri bazakomeza kubakorera ubukangurambaga binyuze mu babihuguriwe, ku buryo yizeye ko abana bose bazahabwa uburenganzira bumwe.

Handicap International yakoranaga n’ibigo 10 by’icyitegererezo ikaba isize abana 305 bafite ubumuga baragannye ishuri mu gihe mbere umubare wari muto.

Abarezi bahawe ibyemezo by'ishimwe kubera ubwitange bagaragaza.
Abarezi bahawe ibyemezo by’ishimwe kubera ubwitange bagaragaza.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubera ko uyu mushonga wafashaga cyane abana babana n’ubumuga ni ibyo kwishimirwa kandi inkunga bahasize bajye bakurikirana maze barebe aho uzageza abo bagenerwabikorwa

ntawiha yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka