Rutsiro: ADEPR yananiwe kuvugurura amashuri yayo none abaturage batangiye kuyiyubakira
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabirasi bufatanyije n’abaturage ndetse n’akarere ka Rutsiro batangiye kubaka bundi bushya ibyumba by’amashuri abanza ya Busuku nyuma y’uko itorero rya ADEPR rigaragaje ko nta bushobozi rifite bwo kuvugurura ikigo cyaryo.
Ishyirahamwe ry’amatorero y’Abapentekositi mu Rwanda (ADEPR) ryubatse ikigo cy’amashuri abanza cya Busuku mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro mu mwaka w’2000, ariko izo nyubako zihita zisaza kuko zubatswe n’abakirisitu b’itorero rya ADEPR, ari na bo ba nyiri ikigo, babyubaka uko babonye mu buryo bw’imiganda, banazisakara nabi bituma zitabasha kumara igihe.
Ibyumba bitanu bigize icyo kigo bigaragara ko bishaje cyane. Inkuta zabyo zubakishijwe amatafari ya rukarakara, naho ibisenge byo bisakaje amategura. Ibisenge by’izo nyubako bimeze nabi, ndetse n’ibiti byarashaje mu buryo bugaragara. Kubera ko ari n’ahantu hejuru ku mpinga y’umusozi usanga umuyaga ari mwinshi, amategura akamanuka akitura hasi.

Ubuyobozi bw’ikigo bubona ari ikibazo gikomeye bitewe n’uko abana bigira ahantu hatameze neza mu mashuri ashaje, bukaba bufite impungenge ko imvura ishobora no kugwa ugasanga ishuri riguye hejuru y’abana.
Habarugira Théophile uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Busuku avuga ko yagerageje kuvugana n’abayobozi b’itorero rya ADEPR ryo mu gace icyo kigo giherereyemo bamubwira ko itorero nta bushobozi rifite, kuko ngo hari n’izindi nyubako bafite na zo zibasaba amafaranga zirimo icyicaro gikuru cy’itorero rya ADEPR kiri kubakwa i Kigali ku Gisozi.
Mudahemuka Christophe uyobora umurenge wa Nyabirasi na we avuga ko inyubako zishaje z’ikigo cy’amashuri abanza cya Busuku ari ikibazo cy’ingorabahizi ku buryo igihe icyo ari cyo cyose zishobora guteza impanuka. Icyo kigo nta biro by’umuyobozi w’ikigo gifite, nta n’ibikoresho by’ishuri bihagije, nk’intebe gifite.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyabirasi avuga ko ADEPR ikimara kugaragaza ko nta bushobozi ifite bwo kuvugurura icyo kigo, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi biyemeje kukiyubakira, ariko na byo ntibyahita bikorwa kubera ko mu murenge wa Nyabirasi harimo ibigo byinshi bikeneye kuvugururwa, hakaba harimo n’ibindi byagombaga kubakwa muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, bikaba ari byo byahereweho.

Kuri icyo kigo ubu hari ibyumba bibiri batangiye kubaka n’amatafari ahiye, icyakora ngo hari ikibazo cy’imihanda bitewe n’uko cyubatse hejuru ku musozi, hakaba nta muhanda uhagera, bigasaba kuzamuka umusozi n’amaguru. Ibyo ngo bituma ibikoresho byakwifashishwa mu kugisana bihagera mu buryo bugoranye.
Umurenge wa Nyabirasi uri muri gahunda yo gusaba akarere inkunga y’amabati na sima mu rwego rwo kunganira amaboko n’imisanzu by’abaturage kugira ngo inyubako z’icyo kigo zivugururwe.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, avuga ko nyuma y’uko itorero rya ADEPER rinaniwe kuvugurura ikigo cyaryo, ubuyobozi bw’akarere butakomeje kurebera, ahubwo bwiyemeje kubyiyubakira bufatanyije n’abaturage, kubera ko abana bahiga ari Abanyarwanda.
Uwo muyobozi yavuze ko akarere kateganyije isakaro, ndetse no gukora imirimo ya nyuma kuri izo nyubako.

Ati “ingengo y’imari ivuguruye nimara kwemezwa, amafaranga akoherezwa, ubwo imirimo isigaye izihutishwa ku buryo nko mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2014 byaba byarangiye. Ubwo twavugururaga ingengo y’imari, ni bwo twongeyemo n’iyo nkunga yahabwa ikigo cy’amashuri abanza cya Busuku.”
Mu mwaka wa 2013, ku kigo cy’amashuri abanza cya Busuku higaga abanyeshuri 582, kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatandatu.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mutabare aba bana