Rulindo: Barasaba ko umugoroba w’ababyeyi wakwita ku kibazo cy’abana bata ishuri

Umugoroba w’ababyeyi mu karere ka Rulindo kuri ubu umaze gutera intambwe ikomeye aho kuva watangira wafashije abaturage kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe, cyane cyane ibyari byugarije imiryango.

Ababyeyi batuye aka karere kandi nabo bavuga ko kuba haragiyeho umugoroba w’ababyeyi, basanga ari gahunda nziza yabafashije kumenyana uko bagiye baturanye, no kumenya ibibazo byo mu miryango iba itabanye neza bityo bigakemurwa hifashishijwe abaturanyi.

Abayobozi mu karere ka Rulindo nabo bemeza ko gahunda y’umugoroba w’ababyeyi hari ibibazo byinshi byayikemukiyemo, birimo nk’amakimbirane yabonekaga mu ngo, ibibazo by’indwara akenshi zaterwaga n’uko ababyeyi bamwe batamenyega gutegurira abana indyo yuzuye kuri ubu bakaba babyigishanya muri uwo mugoroba w’ababyeyi.

Abayobozi muri aka karere kandi ngo basanga iyi gahunda nikomeza gushyirwamo imbaraga izagabanya umubare w’abana bata ishuri nta mpanvu, ngo kuko ababyeyi bazajya bicara bakaganira ku mpanvu zibitera kandi bakazishakira ibisubizo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne, avuga ko abana bata ishuri mu karere ka Rulindo atari benshi ngo kuko kugeza ubu bafite umubare ungana na 2,3% gusa.

Abayobozi mu karere ka Rulindo basanga umugoroba w'ababyeyi uzagabanya umubare w'abana bata ishuri.
Abayobozi mu karere ka Rulindo basanga umugoroba w’ababyeyi uzagabanya umubare w’abana bata ishuri.

Akongeraho ko uyu mubare ushobora kugenda ugabanuka ababyeyi bagiye bicara hamwe bakiga ku mpamvu zituma umwana ashobora kuva mu ishuri.

Aragira ati “Umubare w’abana bata ishuri mu karere kacu si mwinshi gusa n’abarivamo usanga ari impamvu zidakanganye cyane ku buryo zatuma umwana ava mu ishuri. Turashaka gukomezanya n’umugoroba w’ababyeyi ukadufasha no gukuraho burundu impamvu ituma umwana ashobora kuba yava mu ishuri.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko asanga hari n’imbaraga zashyizwemo n’abana bahagarariye abandi mu mirenge mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri ngo kuko bafatanije n’ubuyobozi aba bana bayobora abandi bagenda bamenya abana bagenzi babo bata ishuri, bityo bakabigeza ku buyobozi bukabikurikirana.

Abana bata ishuri mu karere ka Rulindo n’ubwo atari benshi akenshi usanga ari abana barererwa mu miryango, abana b’imfubyi kimwe n’abana baba bakomoka mu miryango ikennye.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka