Ruhuha: Abanyamuryango ba FPR barishimira umusanzu wabo mu kubaka amashuri

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera barishimira umusanzu batanze mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Rwagaju Louis, umuyobozi w’umuryango mu karere akaba n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, ashimira abanyamuryango ba FPR muri Ruhuha inkunga batanze yaba amafaranga, umuganda cyangwa se inkunga yindi batanze.

Agira sti “ni mukoreze aho kandi murusheho kwitabira ibikorwa bya Leta ari nako mu komeza kuba intangarugero aho mutuye ku buryo byabera abandi urugero”.

Yanabasabye gukurikiranira abana hafi kugirango hatazagira uta ishuri ari na ko babaha uburezi n’uburezi bwiza bufite ireme.

Bimwe mu byumba by'amashuri byatashywe.
Bimwe mu byumba by’amashuri byatashywe.

Dépité Kaboneka Francis wari muri ibyo birori byo kwishimira ibyagezweho, yabwiye abanyamuryango ba FPR Ruhuha ko ibyagezweho hakoreshejwe ingufu nyinshi. Ati “ uyu ni umusingi tugomba guheraho tukazamura ibindi bikorwa kandi tukabifata neza kugira ngo bitangirika kuko byangiritse ingufu zakoreshejwe ziba zipfuye ubusa”.

Uyu munsi tariki 17/01/2012, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batashye ku mugaragaro ibyumba bitanu byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu Rwunge rw’amashuri rwa Ruhuha.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega byizaaa a

yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka