RRA yahaye GS Rutunga mudasobwa 10 n’umurongo wa Internet
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyageneye mudasobwa 10 zifite umurongo wa Internet Ishuri Rikuru rya GS Rutunga, riherereye mu karere ka Gasabo, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w’abasora.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bana bakiri bato; nk’uko Ben Kagarama, Komiseri mukuru wa RRA yabitangaje.
Yagize ati: “Turi kunganira Leta ariko mu nyungu zacu, kuko ikoranabuhanga rigabanyura amakosa n’umwanya kwishyura imisoro byatwaraga”.Abana bahuguwe neza bazavamo u Rwanda rw’ejo, bashinzwe ikoranabuhanga, batanga imisoro banashinzwe kuyakira.
Yakomeje avuga ko izi mudasobwa zifite umurongo wa internet n’imashini ifotora (printer & copier), izanafasha abatuye muri uwo murenge mu kwiteza imbere, cyane cyane ko byabahendaga gushaka aho bafotoreza amadosiye yabo.
Ibi ni nabyo banagarutsweho n’Umuyobozi wa GS Rutunga, Jean Baptiste Habanabashaka, wavuze ko abaturage bategaga moto y’amafaranga 5000 bagiye gufotoza mu Gatsata.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yijeje ko ikibazo cy’umuriro kiri muri aka karere kabarirwa mu turere tw’icyaro nubwo kari mu Mujyi wa Kigali kizaba cyakemutse bitarenze uyu mwaka.
Akarere ka Gasabo niko kaje ku mwanya wa mbere umwaka ushize mu kwinjiza amafaranga menshi avuye mu misoro. Kinjije miliyari zirenga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
GS Rutunga niyo ibanjirije andi mashuri atanu yatoranyijwe mu gihugu, ari kure y’umujyi, nayo azahabwa ibyo bikoresho, muri gahunda RRA yatangiye yo kwizihiza umunsi mukuru w’abasora uzaba mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose ibi bikorwa RRA iri gukora ndabishiiiiiiiiiiiiiiiima cyane kuko biteza abaturage imbere