One I.D per Child izoroshya uburezi kurushaho
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda nshya yo gufasha abanyeshuri kubona ibijyanye n’amasomo bifashishije igikoresho cyose gishobora gukoresha interineti nka telefoni n’ibindi.
Iyi gahunda yiswe One I.D per Child izaha umunyeshuri ubushobozi bwo kugera ku masomo yifashishije ikoranabuhanga (Cloud), ije yunganira gahunda yari isanzwe izwi nka One Laptop per Child (OLPC).
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015, Minisitiri w’Uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, yatangaje ko ubu buryo bushya butaje guhirika gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana, ahubwo ko bufunguye imiryango yo gukoresha buri gikoresho gifata internet mu kugera ku masomo.

Yatangaje ko umunyeshuri atazongera gusabwa gufungura mudasobwa ye kugira ngo amenye amasomo cyangwa amanota ye, kuko ashobora kuzifashisha telefoni aho ari hose akoresheje irangamimerere (I.D) ubuyobobozi bw’ishuri buzamuha.
Yagize ati “Gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana ntigiye guhagarara ahubwo ikoranabuhanga riri gutera imbere. Kuki tugomba gukomeza gukoresha uburyo bwa kera kandi hari uburyo bugezweho kandi bworoshye nka Cloud!?”
Yunzemo ati “Kuko hasigaye hariho ibikoresho nka telefoni bifite ubushobozi buhambaye kurenza ubwa mudasobwa, icyo binsaba gusa ni ukuba mfite I.D noneho nkashobora kubona ibyo nshaka byose mwarimu yanyoherereje. Umwana adafite na telefoni yakoresha n’iy’umubyeyi we”.
Prof. Lwakabamba yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kugendera ku muvuduko w’iterambere rigezweho. Atanga urugero ko kuri iki gihe ushobora kwigira kuri ubu buryo bwa Cloud bukora nka email kandi wabusanga kuri telefoni, Tablet na zimwe muri televiziyo zakira interineti.
Ubu buryo bwo gutangiza amasomo agendeye ku ikoranabuhanga rya Cloud buzaterwa inkunga na sosiyete ya Microsoft, isanzwe ikorana n’u Rwanda mu bijyanye no guhindura uburezi bw’u Rwanda bukajyana n’ikoranabuhanga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri birashimishije pe aho uburezi bugeze mu Rwanda kuko haragaragara ihinduka ariko sinzi niba bishoboka mu kwangaja abakozi hari hakwiriye abafite inararibonye batitwa ko baminuje kaminuza wareba ireme byuburezi ugasanga riri hasi
Leta y’u Rwanda yarebye kure maze ishyira ikoranabuhanga mu bana bakibyiruka kandi ibi bituma umwana akura azi kurikirigita bityo tukizera ko imyaka izaza tuzaba dufite abahanga bahigana n’abandi ku isi mu ikoranabuhanga
Iri ni iterambere rwose.ngaho nibize vuba.