Nyanza: Umunyeshuli yirukanwe burundu azira gufata umuyobozi mu ijosi

Umunyeshuli witwa Mungeli Zabuloni wigaga mu kigo cya Nyanza Technical School yirukanwe burundu azira gufata umuyobozi ushinzwe amasomo mu ijosi. Icyemezo cyafashwe n’inama ya komite y’ababyeyi barerera muri icyo kigo yabaye tariki 26/02/2012.

Iki kibazo cyatangiye tariki 13/02/2012 saa moya n’igice z’umugoroba ubwo Mungeli Zabuloni yangaga kurira aho abandi banyeshuri barira (refectoire) ashaka kujya kurira aho barara (dortoir).

Raporo yashingiweho Mungeli asabirwa kwirukanwa ivuga ko umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri kiriya kigo yasabye Mungeli kujya kurira hamwe n’abandi aranga amusubiza ko ngo yaba amusuzuguje mu bandi banyeshuli.

Ubwo bari bagiterana amagambo hanyuze umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo nawe asaba Mungeli Zabuloni kujya kurira hamwe n’abandi ariko aranga amutera utwatsi. Ibyo bimaze kuba yamusabye ko bamanukana bakajyana mu biro bye agasobanura impamvu atagomba kurira hamwe n’abandi.

Bageze mu biro umuyobozi ushinzwe amasomo asaba Zabuloni kwicara arabyanga ahubwo we ahita ashikuza telefoni yari mu ntoki z’umuyobozi ushinzwe imyifatire bari kumwe ngo ashaka guhamagara muri Minisiteri.

Abo bayobozi bombi bayimusabye mu magambo yanga kuyitanga barayirwanira maze Zabuloni niko gufata ushinzwe amasomo mu ijosi ubwo yageragezaga kumwambura iyo telefoni ku ngufu.

Muri iyo mirwano hitabajwe abashinzwe umutekano w’ikigo ngo babafashe kuyimwaka birananirana ahubwo Zaburoni akarushaho kwinangira akavuga ko aho kuyitanga yayikubita hasi akayimena.

Umuyobozi wa Nyanza Technical School; Manirabona Leonard
Umuyobozi wa Nyanza Technical School; Manirabona Leonard

Abo bayobozi n’abashinzwe umutekano w’ikigo bibayobeye bahuruje abanyeshuli bafite ibigango maze Zabuloni abona kuyitanga.

Nyuma yo kuyitanga Mungeri Zabuloni yahise akurikizaho kuvuza induru cyane atabaza avuga ko bashaka kumwica, anikuba hasi mu mabuye ashaka kwerekana ko yahohotewe nk’uko raporo yakozwe kuri icyo kibazo dufitiye kopi ibivuga.

Niyonsaba Liliane, umuyobozi ushinzwe imyifatire mu kigo cya Nyanza Technical School avuga ko atari ubwa mbere Mungeli Zabuloni agaragaje imyitwarire mibi.

Yabisobanuye atya “ Mungeli Zabuloni iyo afatiwe mu ikosa iryo ariryo ryose abwira abayobozi ko bagomba kumureka ngo kuko yaje mu Rwanda kuba echantillon (ikireberwaho) no kuba sacrifice ( igitambo)”.

Ku bw’aya magambo Zabuloni avuga komite y’ababyeyi yasabye ko afatwa agashyikirizwa polisi kugira ngo azisobanure.

Mungeli Zabuloni yaje aturuka mu guhugu cya Congo Brazaville binyuze muri Diaspora. Yigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubukanishi bw’amamodoka. Yafashwaga na Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi nk’uko umuyobozi w’icyo kigo; Manirabona Leonard yabidutangarije.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

murakoze chane ku sarivis nzinza.nyine nabahaye application yakazi.nabwe mwansubize.

stuart muhindo yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

dossier yuwo mwana yaba igeze?abanyamakuru ba kigali today mubidukurikiranire kuko le RWANDA,s’est engage de lutte contre la culture de l’ impunite.

karim ziani yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

Birababaje kubona igihe tugezemo hari umunyeshuri ufite imyiotwarire nkiyo ngiyo ese aramutse anarangije hari icyo yamarira igihugu. Ajye yibuka ko hari abana bazima badafite ubwo bufasha ngo babashe kwiga. Natahe ariko azabazwe n’amagambo yavuze.

Uwimana yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

Iyonkunguzi ifite imyaka ingahe?police ikurikirane neza izongirwajambo yavumvuye kuko haricyashaka kugeraho.gusa ugirira umuntu ineza akakwitura inabi.

SIMPLE EMMYNO yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

Ntimureba aho umuco wo kudahana ugeza? Iyo icyo kihebe baba barakirukanye kera kose n’ayo mafuti yacyo byari kurinda kugera aho? Ubundi hakwiye kugarurwaho uburenganzira ishuri rikiyirukanira uwarinaniye nta kurinda guteranya inama nyinshi z’ubusa naho ubundi ibyihebe mu mashuri byazatumara.

MUCE UMUCO WO KUDAHANA yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka