Nyanza: Mu gihe gito INILAK Nyanza Campus iraba icumbikira abanyeshuli bayo

Guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka abanyeshuri b’abakobwa biga muri UNILAK i Nyanza bazatangira gucumbikirwa n’ishuri naho ku bahungu bizatangira muri Kamena. Ubu iryo shuri ryujuje amacumbi azabasha kwakira abanyeshuri bari hagati ya 300 na 400.

Aya macumbi aje gukemura ikibazo cy’ubuke bw’amacumbi ku banyeshuri b’iryo shuri mu mujyi wa Nyanza ndetse n’urugendo rurerure bamwe bo bakoraga ku manywa cyangwa nijoro bataha cyangwa bajya kwiga.

Hari n’ababyeyi bamwe bangaga ko abana babo biga bicumbikira mu mazu y’abaturage ari mu nkengero y’iryo shuli kubera gutinya ko bavamo ibirara n’ibyomanzi; nk’uko umuhuzabikorwa wa INILAK Nyanza Campus, Ruzima William yabitangaje mu kiganiro twagiranye tariki 14/03/2012.

Aho abanyeshuli ba INILAK Nyanza Campus bazajya bafatira amafunguro
Aho abanyeshuli ba INILAK Nyanza Campus bazajya bafatira amafunguro

Yabisobanuye atya: “Twabanje gukuraho izo nzitizi cyane ko abanyeshuli cyangwa ababyeyi n’abishingizi babo wasangaga bibahenda batanga amafaranga y’ingendo y’urujya n’uruza bata umwanya wabo bagakoresheje basubiramo amasomo yabo bari ahantu hamwe hatuje”.

Impamvu yo gushyiraho ayo macumbi kandi ngo ni umubare w’abana b’imfubyi za Jenoside biga muri icyo kigo bakundaga guhura n’ikibazo cyo kwiga bibana mu ngo zabo bagataha bananiwe bakabura n’uburyo basubiramo amasomo yabo.

Ruzima William asanga ayo macumbi ya INILAK azaba ari igisubizo ku bahungu n’abakobwa bahiga kuko n’abadafite aho bataha mu biruhuko bazajya bahaguma bagakomeza kwitabwaho nko mu yindi minsi yose y’amasomo.

Kugira ngo umunyeshuli wa INILAK Nyanza Campus azemererwe gucumbikirwa bizajya bisaba amafaranga 5000 gusa ku icumbi no kuzana ibiryamirwa kuko matera azajya ayihasanga.

Aho abanyeshuli ba INILAK Nyanza Campus bazajya bafatira amafunguro
Aho abanyeshuli ba INILAK Nyanza Campus bazajya bafatira amafunguro

Imirimo yo kubaka amacumbi y’abanyeshuli ba INILAK Ishami rya Nyanza izatwara akayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Ayo macumbi y’abanyeshuli aje yiyongera ku byumba by’amashuli n’igorofa ry’inyenyeri 3 bisanzwe byubatse.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka