Nyanza: 412 bakuze barangije amasomo yo gusoma, kwandika no kubara
Ku nkunga y’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) muri porogaramu yacyo ya Ejo Heza abantu 412 bo mu murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bigishijwe gusoma, kwandika no kubara bakuze.
Bamwe muri aba bahawe impamyabumenyi zabo beruraga bakavuga ko bakiri mu bujiji bwo kutamenya gusoma, kwandika no kubara bagiye bavana n’abana babo mu mashuri batiyumvisha neza akamaro ko kujya kwiga.

Umwe muri bo witwa Elie Hategekimana avuga ko yanze ishuri akiri umwana akavuga ko ntacyo rimaze kubera ko na we yakuze abona iwabo batarize.
Agira ati “Mu mwanya wo kwiga nagiye kuragira inka z’iwacu ariko nanjye byankozeho ni yo mpamvu nize gosoma, kwandika no kubara nkuze. Abana banjye bo bagomba kwiga cyane bakaminuza”.
Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko wanze ishuri akiri umwana akaba yize akuze avuga ko abana bane afite bagomba kuziga bakaminuza nyuma y’uko ngo asobanukiwe neza ko umuntu utajyana umwana kwiga aba ari umunyamafuti, utikunda ndetse ntakunde n’igihugu cye.
Umuyobozi mukuru wa USAID Ejo Heza mu Rwanda, John Ames, yishimiye ko inkunga ihabwa u Rwanda ikoreshwa nk’uko bikwiye ngo bikaba ariyo mpamvu bitanga umusaruro kuko ikigamijwe kiba cyagezweho.
Akomeza avuga ko inkunga nk’iyo iba yahawe u Rwanda aba ari urufunguzo rutuma abantu binjira mu iterambere rirambye bakava mu bukene.
Uko ari 412, mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bigishijwe n’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) ribifashijwemo n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) muri porogaramu yacyo ya Ejo Heza ikorera mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|