Nyamagabe: ubujura bwatumye abanyeshuri 85 birukanwa

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe bwafashe icyemezo cyo guhagarika abanyeshuri 85 ku masomo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubujura kimaze iminsi kibasiye iki kigo.

Aba banyeshuri birukanywe tariki 29/01/2012 ubwo babasangaga mu icumbi ari mu gitondo batagiye kunywa igikoma, hakiyongeraho n’abandi bari basohotse ikigo batambaye umwambaro w’ishuri.

Umuyobozi w’iri shuri, Bigoreyiki Jean Marie Vianney, avuga ko bafashe iki cyemezo kubera ko abanyeshuri bari bamazi iminsi bataka ko bibwa kugeza naho abana bageraga mu macumbi bagasanga ibikapu byabo babiciye. Yagize ati “icyaje kudutangaza nuko hari umwana bibye inkweto yajya kugura izindi mu isoko akahasanga zazindi ze zinanditseho amazina”.

Uyu muyobozi ahakana ko nta mwana birukanye ahubwo ko babatumye ababyeyi.
Inyandiko twasanganye bamwe mu bana bari birukanywe zigaragaza ko hahagaritswe abana 85 (abakobwa 55 n’abahungu 30) mu gihe cy’icyumweru ariko umuyobozi w’ikigo we avuga ko birukanye abana 24 gusa.

Bamwe mu banyeshuri birukanywe bavuga ko umuyobozi w’icyi kigo yari amaze iminsi abwira abanyeshuri abereye umuyobozi ko igihe cyose minisitiri w’uburezi azajya amukuuba (amwotsa igitutu) nawe azajya akuuba abashinzwe imyitwarire nabo bagakuuba abanyeshuri.

Bamwe mu babyeyi twasanze kuri iki kigo, tariki 30/01/2012, baje gusabira abana babo imbabazi, bavuze ko bababazwa cyane n’uko uyu muyobozi agira ingeso yo kwirukana abana yarangiza akabategeka kujya biga bicumbikira hanze y’ikigo.
Umwe muri bo yagize ati “ubu se wakohereza umwana w’umukobwa hanze ngo najye kwicumbikira, ubwo se uba ukemuye iki nanone?”

Umuyobozi w’iri shuri we avuga ko gukora ibi byose atari urwango ahubwo ngo ni uguharanira imyitwarire myiza y’abanyeshuri. Ati “nkeka ko ababyeyi batashimishwa no kumva ko abana babo barangwa n’imyitwarire mibi”.

ES Nyagisenyi yatangiye kwigisha mu mwaka 1997; kugeza ubu ribarirwaho abanyeshuri basaga 650.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka