Nyamagabe: Abiga muri Yego Centre babasha kwambara ibyo bidodeye
Nyuma y’amezi atatu gusa bamaze bahawe inyigisho, abakobwa n’abahungu bigishwa umwuga w’ubudozi mu kigo Yego Centre Nyamagabe babasha kwambara ibyo bidodeye harimo imyambaro y’ishuri (uniform), imyenda yo kwambara mu buzima busanzwe kandi bakabasha kudoda iyo bagurisha.
Yego Centre ni ikigo cyashyizweho ku gitekerezo cy’uwitwa Patrick Karangwa ku nkunga y’Akarere ka Nyamagabe hagamijwe gufasha urubyiruko kwiteza imbere biciye mu kwiga imyuga itandukanye n’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri biga muri Yego Centre bishimiye amasomo bahabwa n’inyungu babikuramo. Uwitwa Gloriose Nyinawumuntu yagize ati: “Nkimara kugera aha namenye kudoda imyenda ubu ndayambara hari niyo nadoze bampa amafaranga ubu nzi kudoda ikanzu n’ikote.”
Fabien Mujyambere aratanga gihamya cy’umumaro kudoda bimumariye yagize ati: “nk’ubu ejo bundi nadodeye umugeni iribaya ankubita ibihumbi, ubu umugeni araryambara bakavuga bati kano karibaya kadoze neza.”

Umuyobozi w’ungirije wa Yego Centre Nyamagabe, Erneste Uzakunda, avuga ko kugirango abanyeshuri bigisha batazapfukirana impano zabo babashishikariza kwibumbira hamwe mu ma koperative kugirango biborohore kuba babona inguzanyo babahe n’amahugurwa.
Ikigo Yego Centre Nyamagabe giherereye mu murenge wa Gasaka gifite abanyeshuri biga umwuga w’ubudozi 40 biga amezi 4 kugeza kuri 6, aba bana bakaba batoranywa hakurikijwe ikiciro cy’ubudehe barimo kuko cyifuza kuzamura bamwe bava mu miryango ikennye kurusha iyindi.

Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aba badozi ndabashimiye kuko bafite intego nznza yo kwiteza imbere nange niga kudoda ka nifuza gutera imbere binyuze mu budozi