Nyagatare: Umwana yakubise abarimu ava mu ishuri none ubuyobozi buramwingingira kugaruka

Manirafasha Theoneste, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku kigo cya Bushara kiri mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yakubise abarimu babiri atoroka ishuri none ubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’ushinzwe uburezi mu murenge baramwingingira kugaruka mu ishuri agakomeza amasomo.

Abana bigana na Manirafasha bavuga ko yari asanzwe ari umunyeshuri wananiranye uhora arwana.

Umutimutuje Charlotte, umuyobozi w’ishuri ry’umwaka wa gatandatu B Manirafasha yigamo, yagize ati “Ntabwo ari abanyeshuri bose bitwara nabi imbere y’abarimu. Uriya wakubise mwarimu asanzwe atagira discipline n’iyo tumwanditse mu ishuri yasakuje na twe aradukubita.”

Mutimutuje avuga ko yabahemukiye akabatesha icyizere imbere y’abarimu akagira bagenzi be inama abasaba ko hatagira undi uzabikora.

Iki kibazo cyahagurukije umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Karama maze tariki 04/06 2012 akorana inama n’abarezi bigisha kuri icyo kigo ngo barebere hamwe icyo bakora kugira ngo umwana akomeze amasomo ye dore ko anari mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza akaba agomba gutegura ikizamini cya Leta.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Karama, Nkizimihigo Jean Pierre, yagize ati “Ibi nta gitangaza kirimo kuko uyu mwana yabitewe n’ikigero cy’imyaka arimo kandi umwarimu wakubiswe na we arabizi nk’umuntu wize uburezi.”

Havugimana Augustin, umwe muri abo barimu uyu munyeshuri yakubise avuga ko yaje aje gutabara umwarimu mugenzi we witwa Protais ubwo Manirafasha Theoneste yari amufashe mu mashungu amuhora ko yari amubujije gusagarira abandi bana mu kazi bari barimo ko gusukura imisarane.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Karama n'umuyobozi w'ikigo cya Bushara mu nama n'abanyeshuri bo mu mwaka wa 6.
Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Karama n’umuyobozi w’ikigo cya Bushara mu nama n’abanyeshuri bo mu mwaka wa 6.

Manirafasha yahise atera umutego Havugimana amukubuta hasi noneho umwana ahita yiruka aritahira. Cyakora Havugimana avuga ko nta mutima mubi cyangwa uburakari bafitiye umwana ahubwo bifuza ko yaza agakomeza amasomo n’abandi kuko arimo gucikanwa. Yagize ati “Icyo twamusaba gusa ni ukuza akajya imbere y’abandi banyeshuri n’abarezi agasaba imbabazi kuko yadukojeje isoni mu ruhame.”

Umuyobozi w’ikigo cy’Amashuri cya Bushara, Tutyisenge Marchard Félix, yemeza ko aziranye ababyeyi b’uwo mwana nta kibazo bajya bagirana n’abaturanyi cyangwa n’abarezi. Ati “Ni nka kumwe umwana nyine aba yashatse kunanirana bitewe n’ikigero agezemo naho ubundi ababyeyi be nta kibazo bajya bagirana n’abandi”.

Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Karama yanagiranye inama n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu kuri icyo kigo abasaba kwitara neza no kumvira abarimu kuko biri mu bishobora kubafasha gutsinda neza ibizamini bosoza amashuri abanza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ngaho aho uburezi bugeze! Umwana yigize intakoreka ngo ntakibazo ni uburezi kuri bose, umwana anyweye urumogi ngo niyige ni uburenganzira bw’umwana. Harya uburenganzira bwa mwarimu bwo ni ubuhe? Kabisa birababaje! Politique y’uburezi mu rwanda kubirebana na discipline yabana ikwiye gusuzumwa kuko ntaburezi mugihe abarerwa badafite indero no kubaha bafite kandi utaratojwe umuco niwabo ntabwo yawukura kwishuri ndabarahiye. Kwiga hari kera abana bacyubaha abarimu ndetse nababyeyi babo. Naho ubu umwana umutuma umubyeyi yaza nawe akavugango:"yewe nanjye ntacyo mvuga!" none nkuwose wamurera ute? Kdi niyo catégorie yabana bubu. Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda. Ababyara nimubyare nababwira iki.

Papa jessica yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Umwana wa primary akubita mwarimu ate? kumubabarira nabyo ntibihagije akwiye guhanwa kandi akagaruka mwi shuri byanze bikunze kumbaraga zubuyobozi n’ababyeyi.

John patrick yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Umwana wa primary akubita mwarimu ate? kumubabarira nabyo ntibihagije akwiye guhanwa kandi akagaruka mwi shuri byanze bikunze kumbaraga zubuyobozi n’ababyeyi.

John patrick yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Nguwo umusaruro uva mu kiswe uburenganzira bw’umwana! kugera n’aho umuyobozi w’uburezi ashyigikira umwana mu mafuti.
Abarimu se ahubwo bari bakubitwa!!! banze kukavaho kubera umushahara mucye nzaba ndeba ko n’inkoni z’abanyeshuri bazabasha kuzihanganira dore ko umuyobozi yabakatiye urwa Pilato.

amani yanditse ku itariki ya: 10-06-2012  →  Musubize

Uwo muyobozi w’umurenge iyo aba ariwe wakubiswe ngo turebe ko bicira aho!

Mbonyuburyo yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

Ati “Ni nka kumwe umwana nyine aba yashatse kunanirana bitewe n’IKIGERO AGEZEMO...". Are weeeee! Biratangaje!Ngo ikigero agezemo? Ubwo se niwe wenyine uri muri icyo kigero?Nonese ko ariwe warwanye wenyine? Hari se ikigero umuntu ageramo yakora amakosa ntayabazwe?Birumvikana hari ukuba umuntu yagabanyirizwa igihano bitewe n’impamvu nyinshi harimo n’ikigero agezemo, ariko ibyo NTIBYAGAKUYEHO NA BUSA ishingano z’uwakoze ikosa cg icyaha. Bityo akabibazwa. Naho uwo mwana akwiye guhanwa niba ibyo bavuga aribyo koko!"Igiti kigororwa kikiri gito". Naho ubundi umunyeshuri akubita umwarimu bakamwihorera ngo ni cyo kigero agezemo n’abandi baboneraho. Bakabona ko ukubita mwarimu ntacyo bitwaye!Bakandura uwo muco mubi.Bene abo bana kubagorora ntibyakunda:ibyo byaba ari ukwica ah’ejo hazaza h’u Rwanda. Murakoze!

Kalihanya yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka