Nyagatare:Umurenge wa Karangazi umaze kuba indiri y’abana bata ishuri

Bigenda bigaragara ko abana bava mu ishuri bakajya gukora imirimo inyuranye yo mu rugo bakomeza kwiyongera mu murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abo bana ari abaturutse hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Kuba umurenge wa Karangazi ufite igice kinini cy’inzuri ni mwe mu mpamvu ituma abana bata amashuri ari ho birukira. Ibi kandi bituma bigora kumenya umubare w’abana bataye ishuri babarizwa muri uwo murenge.

Kuba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butazi imibare y’abana bato bata ishuri bakajya gukora imirimo yo mu rugo muri uwo murenge wa Karangazi bituma butabasha kubategurira gahunda zihariye z’amasomo y’abacikanywe zizwi ku izina na catch up; nk’uko bisobanurwa n‘ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu murenge wa Karangazi, Mutware John.

Mu mirimo abo bana bakora hagaragaramo kuragira inka, guteka n’indi inyuranye yo mu rugo. Bamwe muri abo bana bavuga ko bavuye mu ishuri kubera ubukene n’ibibazo byo mu miryango bakomokamo.

Umwe muri abo bana waturutse i Nyamata mu karere ka Bugesera yacuruzaga amagi maze umuntu amufata amubwira ko aje kumuha akazi mu Mutara. Ubu aragira inka i Kizirakombe mu murenge wa Karangazi.

Nakure Paul, umwana w’impfubyi wataye ishuri ageze mu mwaka wa kane ubanza, na we ukora akazi ko mu rugo muri uwo murenge avuga ko yavuye mu ishuri kubera ubukene. Agira ati “Navuye mu ishuri kubera kubura amakaye ndaza bampa akazi ko mu rugo“.

Bamwe mu babyeyi bakoresha abo bana nabo bemera ko imirimo babakoresha atari yo bagombye kuba bakora. Muri bo harimo abifuza kubasubiza mu mashuri ariko ugasanga bitaza muri gahunda zabo zihutirwa.

Umurenge wa Karangazi ubarirwamo ibigo 10 by’amashuri abanza, ibigo bitandatu bw’amashuri yisumbuye bya Leta ndetse n’ibigo bine by’amashuri abanza n’ayisumbuye byigenga.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka