Nyagatare: Imvura yasenye amashuri ya Nkana

Abana bagera kuri 270 biga mu mashuri abanza ya Nkana yo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare ntibafite aho bigira kubera imvura yaguye tariki 18/03/2012 igasenya ibyumba by’amashuri bitatu bigirigamo.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ibyo byumba by’amashuri byasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga dore ko icyo kigo kinasanzwe cyubatse mu gace k’imisozi miremire.

Mu gihe bategereje ko ibyo byumba by’amashuri byongera kubakwa, abana babyigiragamo babaye babavanze n’abandi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’amashuri abanza ya Nkana, Mwiseneza Ephrem.

Ibyumba by’amashuri byasenyutse n’ibyigirwagamo n’abana mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Buri cyumba kigirwagamo n’abanyeshuri bagera kuri 90 kubera ko ku busanzwe buri shuri rigira abanyeshuri 45 kandi bamwe bakaba biga igitondo abandi bakiga ikigoroba.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’akarere buvuga ku bijyanye n’igihe ibi byumba by’amshuri bizongera kubakirwa n’ubwo ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko bwamenyesheje ibijyanye n’isenyuka ry’ibyo byumba by’amashuri inzego zose zibishinzwe.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka