Nyabihu: bashoje itorero bakusanya 400,000 rwfs yo gufasha imfubyi za Jenoside

Abanyeshuri barangije itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu bakusanyije amafaranga ibihumbi 400 kugira ngo bubakire inzu imfubyi za Jenoside zibana.

Abanyeshuri baturuka muri buri murenge biyemeje kuzareba utishoboye umwe bazubakira bakoresheje imbaraga zabo n’umutungo wabo, aho bahise banakusanya amafaranga agera ku 400.000 ako kanya azafasha mu kubakira inzu bamwe muri abo bana.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye itorero ry’igihugu bavuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ibyo rwiyemeje rubigeraho ari nayo mpamvu imbaraga zabo bagiye kuziteranyiriza hamwe mu kuzamura igihugu.

Imwe mu mihigo urubyiruko rwiyemeje ni ukubungabunga indangagaciro z’igihugu ndetse na kirazira muri rusange. Uru rubyiruko rwihaye akazina k’inzirakurutwa rwihaye imihigo rugomba guhigura mbere y’uko umwaka wa 2012 urangira.

Imwe muri iyo mihigo ni: kurwanya amacakubiri aho ava akagera, kwishyiriraho koperative y’urubyiruko ibateza imbere kandi ikajya ikorana n’umurenge SACCO, kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge, gukunda igihugu, gushishikariza abaturage kubyara abo bashoboye kurera, no kwirinda kwiyandarika.

Ikindi urwo rubyiruko rwiyemeje ni ukurwanya ruswa n’akarengane, kurwanya ubujiji bigisha abatazi gusoma hirya no hino mu midugudu iwabo ndetse banashishikariza ababyeyi kujyana abana mu mashuri, guteza imbere umutekano mu baturage bafatanije na community policing ndetse n’abashinzwe umutekano, kurwanya isuri batera ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka ndetse no gushyiraho clubs z’isuku zizakorera mu midugudu zizafasha kurwanya umwanda.

Inzirakurutwa zivuga ko ibi byose zizabigeraho mbere y’umwaka wa 2013 kandi bakazabifashwa no gushyira mu bikorwa indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, kutarya ruswa, kutagambanira abandi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, kumvira no gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere Abanyarwanda.

Uru rubyiruko rwivugiye ko intore nyakuri ari ihiga imihigo izahigura ari nayo mpamvu biyemeje kuzahigura imihigo yose biyemeje mbere y’uko umwaka wa 2012 urangira.

Iri torero ryitabiriwe n’abanyeshuri bagera ku 1010 barimo abakobwa 391 n’abahungu 619. Umuhango wo gusoza itorero mu karere ka Nyabihu wari witabiriwe na minisitiri w’ingabo, James Kabarebe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka