Nyabihu: Abashinzwe uburezi mu mirenge bahawe mudasobwa zizabafasha kunoza akazi kabo

Abashinzwe uburezi mu mirenge 11 yo mu karere ka Nyabihu, tariki 19/06/2012, bahawe mudasobwa zo kubafasha mu kazi kabo. Uw’umurenge wa Bigogwe niwe utarayihawe kuko yari afite iyo akoresha ariko nawe azashakirwa iy’akazi mu gihe cya vuba.

Izi mudasobwa zije ari igisubizo cy’ibibazo abashinzwe uburezi mu mirenge bajyaga bagira, nko gukora amaraporo, kubika amakuru akenewe ku burezi, gukora akazi kabo byihuse kandi ku bw’ikoranabuhanga, n’ibindi; nk’uko byasobanuwe na Nkera David ushinzwe uburezi mu karere ka Nyabihu.

Nkera avuga ko wasangaga abakozi bashinzwe uburezi ku mirenge bahurira ku mamashini rusange abiri cyangwa imwe umurenge uba ufite, ugasanga akazi kabo karadindira cyane. Kuba barahawe amamashini yabo ni intambwe nziza kuko izi mbogamizi zose zigiye gucika burundu.

Umwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge igize akarere ka Nyabihu wahawe mudasobwa.
Umwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge igize akarere ka Nyabihu wahawe mudasobwa.

Akarere ka Nyabihu kafashe ingamba zo kuzamura umusaruro w’uburezi muri uyu mwaka hakemurwa ibibazo by’ibanze ababushinzwe bahura nabyo kugira ngo abanyeshuri nabo barusheho kwitabwaho bityo bazagire umusaruro mwiza muri uyu mwaka ugereranije n’uw’umwaka washize.

Mu mwaka ushize akarere ka Nyabihu katsindishije abanyeshuri ku rugero rwa 75% mu cyiciro rusange (tronc commun), naho mu gusoza amashuri yisumbuye batsindira kuri 95%, mu gihe mu mashuri abanza batsindiye kuri 78%.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho Namahoro, Usanga Mudasobwa Arinenzi Nkaba Nabasabaga Ubuvugizi Kuzongera Mumirenge Nka Nzige ,nyamatete, Ndetse Na Rubona, Mbaye Mbashimiye.

Sady From Rwamagana yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Bigogwe bwana Kamanutsi Claude yihangane ategereze nawe azabona iye.Intore ntiganya ishaka ibisubizo.

karimunda yanditse ku itariki ya: 1-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka