Niba uri umurezi ukaba utagira konti muri Umwalimu SACCO ufite ikibazo - Leon Mugenzi
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’Abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze, Leon Mugenzi, avuga ko amahirwe yahawe abarimu mu kigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya, Umwalimu SACCO, ari menshi, ku buryo umwarimu utabitsa muri iki kigo akwiye kwegerwa kuko afite ikibazo.

Yabivugiye mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio ku wa Mbere, tariki 9 Kamena 2025, ubwo yabwirwaga ibibazo abarimu bahura na byo.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo abarimu b’abasimbura batahembwe, abatarabonye agahimbazamushyi, ndetse n’ikibazo cy’abavuga ko bategekwa kujya muri Koperative Umwarimu SACCO.
Hari kandi ikibazo bagaragaje cyo gutinda gusimbuza abarimu bagiye mu kiruhuko, bigatuma abanyeshuri ba mwarimu udahari bamara igihe kirekire batiga.
Ku kijyanye n’abarimu b’abasimbura batahembwe, n’abatarabonye agahimbazamusyi , umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie wari uyoboye iki kiganiro yagize ati” Hari abarimu b’abasimbura batahembwe, babibaza bati “Tubirimo” abatarabonye agahimbazamushyi bo ni benshi kandi uwo muntu tukamuha umwana wacu akamurera akamwitaho akamuha ubumenyi."
Kuri iki kibazo Bwana Mugenzi agira ati”Nibyo koko hari uturere twashyize abarimu b’abasimbura mu myanya nyuma bagira ikibazo cy’ingengo y’imari ariko barabitumenyesha dukorana n’inzego zirimo na Minisiteri y’imari ku buryo icyo kibazo kirangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari cyakemutse umwaka w’amashuri utaha kizaba cyararangiye burundu.”
Mu kiganiro, hari umwarimu wabajije ati ”ese kuki gusaba umusimbura tubasaba nibura mbereho ukwezi ngo uwo asimbura ajye mu kiruhuko, kuki usimbura ataza kugeza ubwo abana bamara hafi igihembwe cyose batize?"
Aha umuyobozi yagize ati”Kuba umwarimu atasimbujwe ntibivuze ko abana batiga kuko umuyobozi ushinzwe amasomo nawe ubwe ashobora kubafasha ndetse n’umuyobozi w’ikigo. Ikindi gutinda gusimbuza umwarimu biterwa n’uko umuyobozi w’ikigo aba atakoranye neza n’akarere ngo n’akarere gakorane neza n’igihugu cyangwa Minisiteri zibishinzwe."
Yongeyeho ko ibyo bibazo byose biri gushakirwa umuti aho yagize ati”Hari system twatangiye kugerageza izajya idufasha kumenya ikibazo hakiri kare tukamenya ngo ni bande bazasimburwa my kwezi kumwe, amezi abiri? Ntekereza ko umwaka utaha icyo kibazo kizaba cyarabaye amateka.”
Ku bijyanye n’agahimbazamusyi, umunyamakuru nawe yabajije Mugenzi ati ”Ko amafaranga y’abasimbura ataboneka, ingengo y’imari y’agahimbazamusyi yo byagenze bite?
Aha Mugenzi yagize ati”Ndagira ngo nkubwire ko mu turere turenga makumyabiri agahimbazamusyi twagaragatanze, naho mu turere umunani amafaranga yageze kuri konte hasigaye uburyo bwo kwishyura ku ma konte y’abarimu. Ikibazo dusigaranye ni icy’uturere tubiri Karongi na Rulindo kandi naho biri mu nzira bikemuka twarakurikiranye tubona ko byatewe n’ihindagurika ry’abashinzwe imishahara."
Yongeyeho ko niba umuyobozi ahindutse, umusimbura aba akwiye guhita akomerezaho.
Umunyamakuru Niwemwiza wa KT Radio kandi yabajije umutumirwa we ati "Ko Umwarimu afite uburenganzira ku mushahara we ijana ku ijana, bigenda bite ngo asange umushahara we wakozweho? Cyangwa se agategekwa guhemberwa no kwizigamira aha n’aha?"
Ibi yabihereye ku kibazo abarimu bagaragaje bavuga ko bategekwa guhemberwa mu Mwalimu Sacco.
Bamwe mu barezi bagira bati” Ujya gufata dosiye yawe ugasanga na konte barayigufunguriye."
Icyakora undi mwarimu we yavuze ko ubu n’iyo konti bakwemereye kuyifungura, bagutegeka kuyifungura muri Umwalimu SACCO.
Undi mwarimu na we yashimangiye iki kibazo agira ati ”Umwalimu SACCO bayigize itegeko. Kuki batareka ngo umwarimu ahemberwe muri banki imuha ibyo yifuza?"
Aha mugenzi agira ati”Duhere ku ibaruwa ya Minisitiri ntabwo ivuga ko ari itegeko. Minisitiri aragira ati”Kugira ngo iyo koperative ishobore kubaho kandi itange serivisi z’inguzanyo abarimu bagiriwe inama yo kugira ubwizigame buhoraho batanga kumushahara wabo ukaba umusingi uherwaho mu kubona serivisi z’inguzanyo.”
Icyakora, umunyamakuru we yakomeje kwereka Mugenzi ko ubusanzwe iyo ugiriye umuntu inama uba ugomba kureka akayikurikiza, ntayikurikize.
Mugenzi, avuga ko nta muntu bafunguriza Konti ku ngufu, uretse kuba wenda bamufasha mu gihe hari ibyo adasobanukiwe, ariko ku bijyanye no kuba muri iki kigo cy’imari ku Mwalimu, Mugenzi agira ati ” Ndagira ngo mbabwire ko ari byiza kurusha kuba byaba n’itegeko. Ni koperative itanga umusaruro cyane. Buriya umwarimu SACCO ujyaho byatewe n’uko umushahara wa mwarimu wari muke noneho haza igitekerezo kivuga ngo n’ubwo umushahara utari munini cyane bahurije hamwe imbaraga byabafasha."
Yongeyeho ati”Iyo mufite bike ariko biri hamwe gutera imbere biroroha. Mujya mubona abantu bakora ibimina ukuntu batera imbere bihuse? Uri umwarimu ukavuga ngo sinshaka kujya mu Umwarimu SACCO mba numva ukeneye kwigishwa birushijeho."
Yibukije ko iki kigo Leta yagishyizemo amafaranga kugira ngo kizamure abarimu, bityo udashaka kukijyamo aba akwiye kwigishwa birushijeho.
Aha ni ho agira ati ”Ese ubundi kugira konte muri SACCO uri umwarimu ubundi bigutwaye iki? Guhomba ibyo nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriyemo abarimu inama ubundi ubwo uwo mwarimu we yaba abitekerezaho iki? Ntabwo twakwemera ko umwarimu wacu ahomba nkubwije ukuri muri Umwalimu SACCO habamo inyungu. Kuko niba uri umurezi ukaba utari muri Umwalimu SACCO ufite ikibazo."
Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe mu mwaka wa 2006 itangira gutanga inguzanyo muri 2008.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|