Ngororero: Urubyiruko n’abakuze babonye aho bigira ubukorikori

Ihuriro ry’amakoperative y’ababoshyi bo mu karere ka Ngororero ryashinze ishuli ryigisha ubukorikori ku rubyiruko n’abakuze babyifuza, mu rwego rwo kuzamura ishoramari ry’akarere.

Ububoshyi bw’ibintu bitandukanye birimo imitako, imyenda, ibikapu n’imirimbo, nibyo byigishirizwa muri iri huriro.

Ububoshyi bw'imipira, kimwe mubihigishirizwa.
Ububoshyi bw’imipira, kimwe mubihigishirizwa.

Gahunda yo kwigisha abaturage ubukorikori bayiyemeje nyuma yo kubona ababagana babibasaba ari benshi, nk’uko Niyonzima Alexis ushinzwe abakozi imyigire n’ibikoresho muri iryo huriro abivuga.

Niyonzima avuga ko mbere bigishaga gusa abanyamuryango b’amakoperative umunani ahuriye muri iryo huriro, ariko bakaza kwagura amarembo.

Abayoboka ayo masomo biganjemo urubyiruko ku kigereranyo cya 80% hamwe n’abakuze ku kigereranyo cya 20%, naho abamaze kuhakura ubumenyi bose ni 96.

Ububoshyi bw'ibikapu hakoreshejwe ibirere, imigwegwe cga ibishishwa by'ibigori.
Ububoshyi bw’ibikapu hakoreshejwe ibirere, imigwegwe cga ibishishwa by’ibigori.

Niyonsenga Francine nawe ukorera iryo huriro avuga ko iyo bakira abanyeshuri bibanda ku rubyiruko rutabonye amahirwe yo gukomeza amashuli yisumbuye. Buri munyeshuri atanga amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi yo gufasha mu mirimo yo kubigisha, mu gihe bahabwa amasomo mu mezi atandatu.

Bavuga ko bafite gahunda yo kuzakora ishuli rikomeye ry’ubumenyingiro. Mukamuganga Ernestine umwe mu bize kuboha imipira (tricotage) hakoreshejwe imashini zikoreshwa intoki, avuga ko yahavanye ubushobozi bwo kwihangira umurimo.

Abitwaye neza mu kugira amanota menshi no kugaragaza ubumenyi ngiro muri buri kiciro bahabwa akazi ko kujya kwigisha abandi mu makoperative y’ababoshyi aho abarizwa mu mirenge. Ibyongo bituma abigishwa ubwo bukorikori bigana umurava nkuko Ayinkamiye Speciose wahawe akazi ko kwigisha ububoshyi bw’ibikapu abivuga.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero Emmanuel Mazimpaka, avuga ko kugira umubare munini w’abafite ubumenyi ngiro bizatuma havuka imirimo mishya myinshi idashingiye ku buhinzi.

Bikazanafasha muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo myinshi buri mwaka cyane cyane mu rubyiruko.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birashoboka ko mwampa address y’aha hantu kuburyo Umuntu yabasura? no. za telefone cg umurenge,akagali n’umudugudu. birakwiye ko tumenya kdi tugakora bizakura benshi mubwigunge. muzaba mungiriye neza nimumpa address.

TUYISHIME yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

akakarere kamaze gutera imbere

Nzakagendana kumugina yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka