Ngororero: Kugeza abanyeshuri kwa muganga biracyagoranye

Abayobozi b’amashuli mu Karere ka Ngororero bavuga ko imiterere y’Akarere, ubukene bw’amashuli n’imbangukiragutabara zikiri nke ari byo bituma bagikoresha ingobyi gakondo.

Muri aka karere uretse amashuri make yegereye ibigo nderabuzima, usanga ibigo by’amashuli byarakosheje ingobyi gakondo, ari zo zifashishwa buri gihe mu kugeza abarwayi kwa muganga.

Infirmeries ngo zabafasha kwita ku barwayi
Infirmeries ngo zabafasha kwita ku barwayi

Ibi ngo biterwa n’uko imiterere y’Akarere ahenshi itorohereza imodoka kugera ku bigo by’amashuli, hakiyongeraho ko imbangukiragutabara zikiri nke kandi amashuli menshi adafite ubushobozi bwo kwigurira imodoka.

Maniragaba Laurent, umuyobozi w’ishuri mu Murenge wa Muhororo avuga ko izo mpamvu zose zituma bakosha ingobyi gakondo, aho bifashisha abanyeshuri mu kugeza abarwayi kwa muganga. Ati”Amashuli yacu nta modoka agira, ndetse n’imbangukiragutabara uretse kuba ari nke ariko nta n’ubwo zabasha kugera hose, ni ikibazo kitatworoheye”.

Uyu muyobozi avuga ko amashuli afite umwarimu uhabwa amasaha make yo kwigisha akaba ari we ujya kwita ku banyeshuri bajyanywe kwa muganga kugeza igihe ababyeyi be bazahagerera. Bamwe mu banyeshuli nabo batangaza ko bamaze kumenyera ko isaha iyo ariyo yose bashobora gusabwa kujyana umurwayi kwa muganga.

Uwamungu Elie wiga kuri GS Kanogo agira ati “Ntibitubangamiye kuko ni bwo buryo dufite bwo gutabara mugenzi wacu ugize ikibazo. Animateri asaba ababishaka guheka umurwayi tumujyana ku kigo nderabuzima nko mu bilometero 3 uvuye ku ishuli”.

Ingobyi zihora ziri hafi ku bigo by'amashuli bimwe
Ingobyi zihora ziri hafi ku bigo by’amashuli bimwe

Hari abayobozi basanga kugira utuvuriro duciriritse (infirmeries) ku mashuli byajya bibafasha kwita ku murwayi byibanze mu gihe yaba yarwaye bikomeye hategerejwe imbangukiragutabara. Mu bigo by’amashuli 100 byo mu karere ka Ngororero 2 gusa Nibyo bifite imodoka zabyo zishobora kwifashisha havutse ikibazo gikomeye.

Muganza JMV, umuyobozi w’ubuzima muri aka karere avuga ko n’ubwo uburyo bwo gukoresha ingobyi gakondo butizewe cyane bitewe n’icyo umurwayi arwaye, ngo ari bwo bushobozi buhari, ariko ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima ngo bashake uko babona ingobyi zafasha kurusha izisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka