Ngororero: Hafashwe ingamba nshya zo kuzamura umubare w’abanyeshuri batarya saa sita

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’umufatanyabikorwa wako mu iterambere PIMA, wita ku gukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi kuri Politiki za Leta bamaze gufata imyanzuro yarushaho gukemura ikibazo cy’abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 badafata amafunguro ku ishuri.

Abana 7864 ni bo biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, naho abadafata amafunguro bakaba babarirwa mu 2374 bangana na 30%.

PIMA n'abayobozi b'akarerebiyemeje gukora ubukangurambaga bagahindura imyumvire y'ababyeyi bakagaburira abana babo.
PIMA n’abayobozi b’akarerebiyemeje gukora ubukangurambaga bagahindura imyumvire y’ababyeyi bakagaburira abana babo.

Nubwo hari bimwe mu bigo bigeze hejuru ya 90 mu kugaburira abana bose, ubushakashatsi bwa PIMA bugaragaza ko hakigaraga n’ibindi bifite ubwitabire bukeya nk’uko bigaragazwa n’ ikarita nsuzumamikorere yakozwe ku burezi.

Umuyobozi wa PIMA mu Karere ka Ngororero, Barisheshe Boniface, avuga ko mu bushakashatsi bakoze kuri bimwe mu bigo by’amashuri bigaragara ko hamwe ku bigo usanga abana barya abandi bari hanze bakina cyangwa bayura bigaragara ko bashonje, bikaba byagira ingaruka zitari nziza ku myigire no kuzamura ireme ry’uburezi.

Kuva umwaka ushize, ubwo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangizwaga, bisa nk’ibyatunguranye bituma ababyeyi bose batayigira iyabo kuko ubushakashatsi bugaragaza ko hari ababyeyi bihunza inshingano, ubushobozi bukeya bw’imiryango, n’abinangira gutanga ayo mafaranga cyangwa ibindi byafasha umwana kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Kuri iyo ngingo hanzuwe ko, hakomeza kwigishwa ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, bakangurirwa gutanga ifunguro ry’abana babo ku ishuri, gukora ingendo shuri ku bigo byabashije gushyira mu bikorwa 100% gahunda yo kugaburira abana bakareba uko bkorwa, gushyiraho komote y’ababyeyi icunga ibiribwa by’abana ku kigo kuko nta mukozi uhari ubishinzwe, no kwemerera ababyeyi kuba batanga ibindi bitari amafaranga bigahabwa agaciro.

Inzego zose ziyemehe gushyigikira ikigega cy'uburezi kizafasha abana baturuka mu miryango ikennye cyane.
Inzego zose ziyemehe gushyigikira ikigega cy’uburezi kizafasha abana baturuka mu miryango ikennye cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kandi bwemeye ko ikigega cy’uburezi ku rwego rw’Akarere cyashyirwamo ingufu hakaba gukusanya inkunga yafasha abana batishoboye batarya saa sita.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo hagti ya PIMA n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero cyabaye ku wa 30 Kamena 2015 byagaragaye ko hari ababyeyi bazi ko Minisiteri y’Uburezi izatera inkunga gahunda yo kugburira abana ku ishuri saa sita, nyamara ngo iyo gahunda ntayo iteganyijwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bushimira PIMA ku bushakashatsi igenda ikora ikabasha kugaragaza ahakenewe gushyirwa imbaraga bigakorwa.

Impande zombi zikaba ziyemeje ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri saa sita idasubira inyuma ahubwo ko hakenewe guhindura imyumvire ku babyeyi bakagaburira abana babo uko byagenda kose.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

neza neza mugiye kuzamura umubare w abanyeshuri batarya sa sita nk aho mwawugabanyije!

babou g yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka